St Aloys yahagaritswe muri Handball kugera 2017

Ikipe ya Handball ya Gs St Aloys yamaze guhabwa ibihano byo kugera 2017,itagaragara mu bikorwa bya Handball nyuma yo kwikura muri Shampiona

Nyuma y’aho ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Gs St Aloys ritangarije ko ku mpamvu zaryo bwite rivuye muri Shampiona y’umukino wa Handball, iri ryamaze gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda.

Gs St Aloys yahagaritswe umwaka wose
Gs St Aloys yahagaritswe umwaka wose

Iri shuli ryahagaritswe na Ferwahand igihe kigera ku mwaka rititabira ibikorwa bya Ferwahand,aho yemerewe kugaruka muri 2017 imaze gutanga n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50,000 nk’uko tubikesha Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe Ngarambe Jean Paul.

Yagize ati "Twari twarayihaye ibyumweru 2 kugirango iduhe ibisobanuro ariko yakomeje kunangira ntakindi cyari gukurikizwa uretse kuyihana nk’uko amategeko agenda amarushanwa yacu abiteganya"

Iyi kipe ya St Aloys ikaba ari imwe mu bigo by’amashuli bigenda bigaragaramo impano zitandukanye mu mikino haba mu bahungu n’abakobwa.Iyi kipe kandi yavuye muri Shampiona ifite amanota 28.

Iri shuli ry'i Rwamagana ngo rihugiye cyane mu masomo
Iri shuli ry’i Rwamagana ngo rihugiye cyane mu masomo

Uko Shampiona yari yagenze mu mpera z’iki cyumweru

Ku wa Gatandatu

APR 31-31 ES KIGOMA

Ku Cyumweru

ES KIGOMA 29-14 NYAKABANDA
APR 39-28 ES URUMURI
GICUMBI 21-43 POLICE

Urutonde rw’agateganyo

1.Police 45 (Mu mikino 15)
2.APR 42 (Mu mikino 15)
3.ES Kigoma 39 (Mu mikino 16)
4.Gicumbi 31 (Mu mikino 15)
5.Inyemeramihigo 30 (Mu mikino 14)
6.Urumuri 27 (Mu mikino 15)
7.GS Rambura 19 ((Mu mikino 15)
8.Nyakabanda 16 (Mu mikino 14)
9.UR-CASS 13 (Mu mikino 9)
10.UR-CE 10 (Mu mikino 9)

Abamaze gutsinda ibitego byinshi

1.Nshimiyimana Alexis ES Kigoma (163 Goals)

2.Muhawenayo Jean Paul Police (118 Goals)

3.Mutuyimana Gilbert Police (106 Goals)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka