Ikipe y’igihugu ya Handball yahamagawe nyuma y’imyaka icumi itagaragara

Abakinnyi b’umukino wa Handball bagera kuri 20 nibo bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu utangira kuri iki cyumweru taliki ya 22/02/2015.

Iyi kipe yahamagawe mu rwego rwo kwitegura irushanwa ryo guhatanira itike yo kuzahagararira akarere ka gatanu (zone V) mu mikino nyafurika (All African Games 2015).

Police HC yihariye uyu mwaka w'imikino ifitemo abakinnyi batanu.
Police HC yihariye uyu mwaka w’imikino ifitemo abakinnyi batanu.

Abakinnyi 20 bahamagawe:

Ikipe ya Police HC, APR HC ndetse na Gicumbi HC nizo zihariye umubare munini w’abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu, aho buri kipe ifite mo abakinnyi batanu mu gihe ikipe ya ES Kigoma ifite batatu, Nyakabanda umwe na GS St Aloys umwe.

Iyi kipe izatozwa na Ntabanganyimana Antoine wungirijwe na Unjima Alberto, naho umuyobozi wa Tekinike abe Rurangirwa Aaron.

NTABANGANYIMANA Antoine usanzwe atoza Police HC niwe uzatoza iyi kipe.
NTABANGANYIMANA Antoine usanzwe atoza Police HC niwe uzatoza iyi kipe.

Ikipe y’igihugu ya handball yaherukaga guhamagarwa mu mwaka wa 2005 aho yitabiraga irushanwa ryitwaga IHF challenge trophy.

Nyuma y’imyitozo izatangira ku wa mbere kuri Stade Amahoro, hazatoranwamo abakinnyi 14 ari nabo bazerekeza muri Ethiopia mu mikino izahabera kuva ku ya 08-14/03/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twifurije itsinzi ikipe y’igihugu

wilson yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka