Gorillas Handball club mu nzira yo gushinga ishuri ryigisha Handball mu Rwanda

Mu rwego rwo guteza imbere umukino w’intoki wa Handball mu Rwanda,umuryango wa Gorillas handball club watangije umushinga wo gushakisha abana bafite impano muri uwo mukino,aho ku ikubitiro hamaze bamaze guhuriza abana mu bigo bitatu batozwa uwo mukino.

Mu myaka igera hafi kuri itau iyi kipe imaze ishinzwe,Gorillas Handball Club ikomeje ibikorwa byo guteza imbere umukino wa Handball imbere,aho Igiye ifite ibigo (Centres) ihuriza mo abana,aho izo centres nazo zikorana n’ibigo by’amashuri azikikije.

Bamwe mu bana bigishwa uyu mukino na Gorillas Handball Club
Bamwe mu bana bigishwa uyu mukino na Gorillas Handball Club

Kugeza ubu Gorillas Handball Club imaze gushyiraho Centres zigera kuri eshatu ari zo centre ya KIMISAGARA na centre ya Gisozi I zatangiye gukora,ndetse na Centre ya
Ruyenzi izatangira mu kwezi kwa cyenda.

Mu rwego kandi rwo gusuzuma intambwe abana batorezwa muri ibyo bigo bamaze gutera,kuri iki cyumweru taliki ya 02 Kanama 2015,amakipe 2 ariyo iya Centre ya Kimisagara yaje guhura n’iya Gisozi,maze umukino uza kurangira centre ya Kimisagara itsinze centre ya Gisozi I 20-19.

Mu mukino wahuje Centre ya Gisozi I na Centre ya Kimisagara
Mu mukino wahuje Centre ya Gisozi I na Centre ya Kimisagara

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Gorillas Handball Club,Twahirwa Alfred yadutangarije ko bafite umushinga w’igihe kirekire aho ndetse bateganya no kuzashinga ishuri ryigisha umukino wa Handball.

Alfred Twahirwa yagize ati "Ni umushinga w’igihe kirekire kuko aba bana bari gutegurwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga kandi hakoreshejwe abatoza babihuguriwe, niba bazavamo abakinnyi ba Academy ya Gorillas nabo bakazavamo abakinnyi b’ikipe nkuru izatangira kwitabira amarushanwa umwaka utaha"

Ese Gorillas Handball Club ikura he ubushobozi?

Tuganira kandi n’umuyobozi wa Gorillas Handball Club,yadutangarije kandi ko kugeza kuri ubu abanyamuryango bayo aribo bishakamo ubushobozi,gusa bakaba bakiri gutegura umushinga wo kwegera Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo ndetse na Federasiyo ya Handball mu Rwanda (FERWAHAND).

Yagize ati "Ni urugendo rurerure ariko turi kubikora uko tubishoboye kandi turizera ko mu minsi izaza bizatanga umusaruro kuko hari abana bamaze kugaragaza ko bafite Impano kandi bakiri bato"

"Twe abanyamuryango turakikora ku mufuka kuri byose ariko tunategura uburyo twakwegera CNOSR, MINISPOC na FERWAHAND cyane ko gahunda turimo ihura neza n’iy’izo institutions yo kuzamura abana b’abanyarwanda bafite Impano"

Gorillas Handball Club ni ikipe yashinzwe mu mwaka wa 2012,aho kugeza ubu ifite n’ikipe y’abakobwa yagiye yegukana amwe mu marushanwa akinirwa hano mu Rwanda arimo.

Iyi kipe yagiye yegukana ibikombe bitandukanye
Iyi kipe yagiye yegukana ibikombe bitandukanye
Gorillas Handball Club y'abakobwa
Gorillas Handball Club y’abakobwa
Gorillas Handball Club ubwo yegukanaga irushanwa "Impano n'Impamba Handball trophy"
Gorillas Handball Club ubwo yegukanaga irushanwa "Impano n’Impamba Handball trophy"

Kugeza ubu mushinga wo kuzamura abana bakaba by’umwihariko bakurikiranwa n’umutoza Anaclet Bagirishya usanzwe atoza ikipe ya APR Hc ndetse akaba ari imwe mu mpuguke zagiye zagiye zibona amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga mu bihugu birimo u Budage,Qatar,ndetse n’ahandi.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello,
Am Evelyn currently in Rwanda for 3 months... i played handball back in high school and college in Kenya and was wondering if its possible for me to join the Rwandan team for some time?

evelyn yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka