Nshimiyimana Maurice uzwi ku izina rya Maso, ni umwe mu bantu batunguranye kuri uyu wa Gatatu ubwo yagaragaraga mu ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza wungirije aho azungiriza Masudi Djuma afatanyije na Lomami Marcel wari usanzwe yungirije.
Amasura mashya mu bakinnyi
Usibye uyu mutoza, hagaragaye kandi bamwe mu bakinnyi bashyashya iyi kipe yasinyishije barimo Shassir Niyonkuru. Nova Bayama wavuye mu ikipe ya Vital’o na Ishimwe Zappy wavuye muri Sunrise, gusa haje gutungurana Nova Bayama wakinaga mu ikipe ya Mukura VS.
Zimwe mu nkingi za Mwamba ntizagaragaye
Bamwe mu bakinnyi bari bitezwe mu myitozo ya Rayon Sports bose baje, usibye abakinnyi nka Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot, Ndayishimiye Eric Bakame na Rwatubyaye Abdul waguzwe avuye muri APR Fc.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abobakinyi Bataza Mumyitozo Barebe Ikibazo Bafite Naho Amakipe Atwitege N0 4g ubutwaje tuje