Munyemana Hudu wasifuye muri CAN yasezeye ku busifuzi

Munyemana Hudu uzwi nka Nzenze, umunyarwanda wasifuraga hagati mu kibuga ku rwego mpuzamahanga, yatangaje ko atazongera gusifura umupira w’amaguru.

Munyemana Hudu yasezeye gusifura umupira w'amaguru afite imyaka 42 y'amavuko
Munyemana Hudu yasezeye gusifura umupira w’amaguru afite imyaka 42 y’amavuko

Munyemana Hudu, umusifuzi ufite imyaka 42 y’amavuko, yasifuye umukino we wa nyuma ubwo APR FC yegukanaga igikombe cyateguwe na AS Kigali, itsinze AS Vita Club 1-0, tariki ya 17 Nzeli 2016. Avuga ko gusezera yumvaga ari ngombwa.

Agira ati “Nasezeye ku kazi ko gusifura kuko numvaga aho ngejeje naniwe,kandi urumva imyaka 42 ukiruka inyuma y’abana bafite imyaka 20,23 na 25 biragoye. Nahisemo guharira abakiri bato nabo bakomeze.”

Munyemana Hudu avuga ko yishimira kuba yarabaye umusifuzi mpuzamahanga mu Rwanda, muri 2001. Avuga ko yashimishijwe no gusifura mu marushanwa y’umupira w’amaguru akomeye ku rwego rw’Afurika.

Muri ayo marushanwa harimo ay’abatarengeje imyaka 17, 20, 23. Yanasifuye mu gikombe cya Afurika (CAN) mu bakuru,hakiyongeraho n’irushanwa ry’ibihugu bikinisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

Ati “Muri ayo marushanwa nasifuye ane muri atanu. Ibyo byanyubakiye izina binanzanira inyungu kandi byanahesheje ishema u Rwanda.”

Akomeza avuga ko n’ubwo yishimira ibyo yagezeho ngo ntihabura ibyamubabaje. Birimo kuba bamwe mu bakinnyi n’abatoza batishimiraga ibyemezo yafataga, bamwe bakanamubwira amagambo mabi, ikindi ngo ni abafana bashinja abasifuzi ruswa kandi nta bimenyetso bafite.

Icyo abakinnyi n’abatoza bamuvugaho

Kigali Today yagerageje kuvugisha bamwe mu batoza ndetse n’abakinnyi. Bayitangariza icyo batekereza kuri Munyemana Hudu.

Umutoza Mbarushimana Abdoul utoza ikipe ya Muhanga, avuga ko yari umusifuzi mwiza kandi wafataga ibyemezo mu gihe cyabyo.

Yagize ati “Nzenze yari umusifuzi mwiza kuba yarasezeye ni icyemezo cye, wenda arabona igihe kigeze, ariko yari umusifuzi wafataga ibyemezo rimwe na rimwe bikarishye kandi bikwiriye. Nubwo abatoza n’abakinnyi wenda twabyinubiraga, ntibyari ukumunenga kubera ko atabizi, ahubwo tuba tubiterwa n’ishyaka ryo gushaka intsinzi”

Karekezi Olivier wabaye kapiteni w’amavubi akanakinira APR FC agira ati “Njye ndi muri Suwede sinari nazi ko yahagaritse gusifura, ariko icyo namuvugaho nk’umukinnyi utari umufana, muzi adusifurira nkinira APR na nyuma y’aho naramukurikiranaga, namugereranya na ba Kagabo Issa ndetse na Abega. Kuko ni abasifuzi njye nabonye bari abahanga”

Twagizimana Fabrice umukinnyi w’inyuma wa Police FC, uzwi ku izina rya “Ndi Kukazi” we ati “Nzenze nta karita y’umuhondo yampaye cyagwa iy’umutuku kandi mbona n’abo aziha baba bakoze amakosa, ahubwo njye mbona agiye kare yari agifite imbaraga ariko ubwo ni umwanzuro we.”

Munyemana Hudu avuga ko nta mukino yibuka wamugoye cyangwa wamubabaje kuko imikino yose ngo yajyaga kuyisifura yiteguye bihagije.

Hudu avuga ko nta kipe n’imwe afana mu Rwanda, ariko ngo akunda ikipe ya Manchester United yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka