Kanyankore ashobora guhita ava muri APR

Amakuru agera kuri Kigali Today, aratangaza ko Kanyankore Yaounde uherutse gutangazwa nk’umutoza mukuru wa APR FC yahagaritswe kuri iyi mirimo.

Kanyakore Gilbert amaze ibyumweru bitatu adatoza APR FC
Kanyakore Gilbert amaze ibyumweru bitatu adatoza APR FC

Uyu mutoza amaze ibyumweru bitatu adatoza iyi kipe, ariko impamvu adatoza ngo ni uko, yaba yarahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Kuri uyu wa Kabiri yavuze ko nyuma y’iminsi ibiri, azamenyesha itangazamakuru niba yirukanywe cyangwa se akomeje akazi ke.

yagize ati” Nibyo maze igihe ntatoza, ariko nta makuru mfite mutegereze nzayabaha ejo Ku wa gatatu cyangwa ejo bundi ku wa kane”.

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR, ntiburatangaza niba uyu mutoza umaze igihe adatoza yarirukanywe.

Umunyamabanga wayo Adolphe Camarade na Kazungu Clever uyivugira, batangarije Kigali Today ko nta makuru bafite kuri ibi bivugwa.

Kanyankore Yaounde yerekanwe nk’umutoza mukuru wa APR tariki ya 26 Nyakanga 2016, avuye mu ikipe ya Vitalo yo mu gihugu cy’u Burundi.

Yari yungirijwe na Yves Rwasamanzi ndetse na Ibrahim Mugisha nk’umutoza w’abazamu, ari nabo bari gutoza iyi kipe muri iyi minsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urwishe yanka koko!!! namwe c mwyoborwa nabi ?ko ari rayon na kiyovu !!!kanyankore......

joan yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

birakaze none ya magambo yavuze

k tp yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka