Kugwa miswi na Ghana tubikesha kwirinda igihunga-Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa utoza by’agateganyo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, atangaza ko kugwa miswi n’ikipe ya Ghana, babikesha kwikuramo igihunga.

Jimmy Mulisa utoza by'agateganyo ikippe y'igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi
Jimmy Mulisa utoza by’agateganyo ikippe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi

Yabitangaje ku cyumweru tariki 04 Nzeli 2016, Amavubi ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, avuye mu mukino yanganyijemo igitego kimwe kuri kimwe n’iyi kipe.

Yagize ati ”Mbere yo gukina uyu mukino, nibukije abakinnyi ko kujya mu gikombe cy’afurika byarangiye, hasigaye guharanira ishema ry’igihugu.

Nongeye kubibutsa ko umupira utawukina ufite ubwoba, nabo baragenda bakurikiza amabwiriza nabahaye turanganya”

Haruna Niyonzima Kapiteni w’Amavubi, yemeza ko kuba baritwaye neza imbere y’ikipe ya Ghana, babikesha gutuza bagashyira mu bikorwa impanuro z’umutoza.
Ati” Icyadufashije ni uko twiyibagije ibyatubayeho mu mikino twarangije, ahubwo tujya mu kibuga duharanira ishema ry’igihugu”.

Harouna Niyonzima Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi
Harouna Niyonzima Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi

Amavubi mu itsinda yari arimo yarangije ku mwanya wa 3 n’amanota 6.

Ghana ibona itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’afurika n’amanota 13, Mozambique iza ku mwanya wa 2 n’amanota 7.

Muri iri tsinda ikipe y’ibirwa bya Maurice, iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 3.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turapfuye tu

alias mapepe yanditse ku itariki ya: 6-09-2016  →  Musubize

turapfuye tu

alias mapepe yanditse ku itariki ya: 6-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka