Umuyobozi wa APR FC yasobanuye iby’abakozi b’iyo kipe bafunzwe

Kuri uyu wa Gatatu ,Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC Lt Col Richard Karasira yavuze ko koko abakozi bayo batatu bafunzwe kubera ibirimo amarozi bakurikiranyweho.

Ibi Umuyobozi Mukuru yabyemereje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’iyi kipe ku Kimihurura aho abajijwe impamvu ikipe itigeze ibitangaza ku mugaragaro yavuze ko kuba bafunzwe byonyine ari ukubitangaza.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yemeje iby'ifungwa ry'abakozi bayo batatu bashinjwa ibirimo amarozi
Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yemeje iby’ifungwa ry’abakozi bayo batatu bashinjwa ibirimo amarozi

Yagize ati "Buriya kubafunga ni ukubitangaza, nta kundi kubitangaza. Barafunzwe kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi, iby’ibyo kurya byo ntabyo nzi nta perereza nabikozeho."

Aba bakozi barimo Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) n’umuganga Major Dr Nahayo Ernest. Ibyo bakurikiranyweho byose byabaye ku mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro 2023, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 ikayisezerera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje binateye isoni naho waba udafana Apr wanakunda igihugu babanze bamenye title ya Apr babone kwizanishwa ibyo

Usabyarahabwa yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Nkunda APR FC ubutabera bushishozenez harigihe bababababeshyer perezid wikip arakoze kubafugakare barikuzaduterumwaku kumukino dufite

Nshimiyimana didas yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka