Aho gutegura ikipe bari mu ndagu, amarozi na bituga - Perezida Kagame

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bimwe mu bituma umupira w’amaguru udatera imbere mu Rwanda birimo imyumvire ya bamwe ishingiye ku marozi, indagu no gutanga ruswa aho gutegura ikipe bahereye mu bana bato.

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze mu kiganiro cyiswe Baza Perezida yagiranye n’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA kuri uyu munsi u Rwanda rwizihizaho kwibohora ku nshuro ya 29.

Umunyamakuru yamubajije icyo yavuga ku musaruro amakipe y’igihugu atanga by’umwihariko umupira w’amaguru ugereranyije n’ishoramari rijya mu bikorwa bya siporo ndetse n’urukundo akunda imikino, maze asubiza yeruye ko hagomba kugira igikorwa.

Yagize ati “Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora”. Byavuzwe kuva cyera hibazwa impamvu siporo idatera imbere ariko cyane ku mupira w’amaguru. Ababaza ibi babihuza n’imbaraga zishyirwa muri ruhago y’u Rwanda ariko umusaruro ukaba utaboneka bihagije.

Umukuru w’igihugu ati: “Hari uburyo bubiri, ubwa mbere buri gukorwa ubu nk’uko nabyumvise, ni uguhera ku bana bakiri bato mu mashuri mato uko bazamuka, ni ugushyiraho ahantu hatorezwa abana bakiri bato umupira w’amaguru, kubaha ibyangombwa byose imipira n’ibindi bikoreshwa muri buri karere cyangwa n’ahandi aho bishoboka bikanyura mu mashuri bikazamuka gutyo, byaduha amahirwe.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko no mu batoza, abayobozi hakwiriye kuzamuka abandi bashya kuko ababimazemo igihe ubunararibonye bafite bwagafashije ahubwo babukoresha nabi batanga ruswa ku basifuzi ndetse no kwizera amarozi aho gutanga ubumenyi ku bakinnyi bityo ko nabyo bigomba guhagarara.

Ati“Icya kabiri ni abarezi (Abatoza, Abantu bashaka kugira uruhare mu mupira) ubwabo bafite ukuntu imyumvire yabo atari mizima bihagije, nuko nakivuga ntakinyuze i ruhande.

Na bo ngira ngo ahari hakwiriye kuzamuka abandi bashya, hari ababimazemo imyaka aho byakabaye ari ikintu cyiza kumara igihe ku kazi ukunda cyangwa ukora ariko iyo ukora akazi witwa ko ugakunda ugakorana umuco utari mwiza ubwabyo bigira ingaruka ntabwo ubona umusaruro uko bikwiriye.

Abantu rero kuva kera imipira ugasanga aho kwitoza bihagije, gukora ibyangombwa bihagije bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa gutanga bituga, ukuntu bazatugira umusifuzi (Guha ruswa umusifuzi) ibyo bigatwara 50% y’ibikwiriye kuba bikorwa.

Ntaho uwo mukino wajya n’igihugu ntaho cyagana muri uwo mukino ibyo ubwabyo ni ibintu bya mbere bigomba guhagarara.”

Umukuru w’Igihugu yasoze avuga ko aburira abagendera muri izo nzira mbi kuko n’ubwo yagiye abyumvira kure ntabone umwanya ariko azabishakira igihe agahangana nabyo kandi ko hari abo bizagiraho ingaruka.

Ati: “ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana nabyo nk’uko hari n’ibindi dusanzwe duhangana nabyo ndetse bamwe nibatareba neza umunsi nzaba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.

Mbatumyeho hakiri kare ntari nabijyamo kuko nimbijyamo ntabwo nakwemera ko ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo ngibyo, ari byo bikoreshwa mu gihugu cyanga mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho ni ibintu bidakwiriye kuba bikorwa. Ababikoresha baze kuba banyiteguye ndaza kurwana nabo kandi barabizi ko iyo ufite umuco mubi uratsindwa byanze bikunze.”

Ntabwo ari inshuro ya mbere Perezida Paul Kagame avuze ko bimwe mu bidindiza imikino mu Rwanda ari abayobozi bakigendera ku myumvire ya kera ndetse bizerera mu bapfumu n’amarozi nk’inzira yo kubona intsinzi kuko ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu 2015 na bwo yabikomojeho.

Ati “Mu mikino tugomba gukoresha imbaraga nyinshi, tukirinda guhuzagurika cyane mu bakiri bato kuko usanga ababayobora bagikora nko mu myaka 30 ishize. Abayobozi b’amakipe n’abakinnyi baracyafite imyumvire ya kera aho bizerera mu bapfumu n’abarozi ndetse bagitanga ruswa bashaka intsinzi.”

Nyuma y’imyaka itandatu muri Gashyantare 2021 Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka ku myumvire yo kwizera amarozi ubwo yakiraga abakinnyi b’ikipe y’Amavubi bari bavuye muri CHAN 2020 yabereye mu gihugu cya Cameroon muri 2021 abasaba kwitandukanya nabyo bakiyizera.

Ati "Ibintu byo kuraguza aho igice cy’amafaranga agenewe guteza imbere umupira cyajyaga mu bupfumu, abantu bagapfurika ibintu mu mazamu, ibyo bintu ntimukabijyemo, mujye mwiyizera."

Ni kenshi mu mupira w’amaguru mu Rwanda havugwa ko mu mikino imwe n’imwe amakipe binyuze mu bayobozi, abatoza yewe n’abakinnyi habaho kumvikana maze ikipe cyangwa umukinnyi akaba yahabwa amafaranga kugira ngo yorohereze indi kipe ibone intsinzi.

Ibi kandi binaherekezwa no kuba bamwe bari muri ruhago Nyarwanda bizerera mu marozi aho badatinya no gutanga amafaranga runaka kugira ngo bajye kugura intsinzi ku wo bakunda kwita muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

baca umugani ngo ibyabapfu biribwa nabapfumu ubuse aho barogeye bapfumuye batsinze he!

Lg yanditse ku itariki ya: 5-07-2023  →  Musubize

Ibi rwose umubyeyi avuze ni ukuri. Njye imyitwarire ya football yatumye mbaho numva ntaba umufana burundu
.hari ikipe yigeze kumanuka, baca inzira iguma mu cyiciro yagombaga kuvamo bavuga ko nta rushanwa ryaba itarimo. Hajye haba ukuri ni bwo sport foot by’umwihariko izagira aho igera. Iyo ugiye gukina wumva ko utsinda kubera ibyatsi ntukina rwose uba warangije kwangirika mu bwonko.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka