Icyo amakipe arwanira kutamanuka avuga ku gusubukura cyangwa gusesa shampiyona

Amakipe ya Gicumbi na Heroes ari mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri, atangaza ko yiteguye kuba yakina shampiyona igasozwa mpaka hamenyekanye izimanuka

Tariki 26/04/2020 ni bwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yandikiye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru, ibasaba kugaragaza ingamba bafashe nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byinshi birimo na siporo.

Mu byo amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru muri Afurika yasabwe harimo kwerekana aho shampiyona yari igeze, uko amakipe akurikirana ndetse n’imikino yari isigaye, ndetse bakanerekana aho igikombe cy’igihugu kigeze, aho mu Rwanda kizwi nk’igikombe cy’Amahoro.

Mu Rwanda usibye urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona rwari rusigayemo APR FC na Rayon Sports, hari n’urugamba rw’amakipe yarwanaga no kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu amakipe yari mu myanya ya nyuma ndetse yari akomeje kurwana inkundura ngo atamanuka, harimo Espoir Fc ya kane ifite amanota 17, Heroes FC ifite amanota 17, ndetse na Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16.

Mu gushaka icyo amwe mu makipe atekereza ku mwanzuro wagakwiye kugezwa kuri CAF twaganiriye n’abayobozi b’amwe muri aya makipe arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ari yo Gicumbi na Heroes, bahuriza ku kijyanye no kureba imyanzuro y’inzego zishinzwe ubuzima, ariko banavuga ko biteguye gukomeza guhatana mpaka.

Heroes yiteguye guhatana kugeza ku munota wa nyuma
Heroes yiteguye guhatana kugeza ku munota wa nyuma

Kanamugire Fidele, uyobora Heroes ati “ Kuri njye nakwifuza y’uko yazakomeza tukarangiza imikino isigaye kuko ari mike cyane mu gihe gahunda zasubira mu buryo neza kuko amakipe aba yarashoye byinshi kugira ngo tugere aho shampiyona yahagarariye, nabyo biba bigomba guhabwa agaciro ariko Ferwafa ni yo ifite umupira mu ntoki yo gufata icyemezo”

Twamubajije nib anta mpungenge bafite zo kumanuka….

“Ntazo nta n’ubwoba kuko turacyiteguye guhtana kugeza ku munota wa nyuma duharanira kuguma mu cyiciro cya mbere”

Kugeza ubu Gicumbi n'ubwo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo yizeye kuguma mu cyiciro cya mbere
Kugeza ubu Gicumbi n’ubwo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo yizeye kuguma mu cyiciro cya mbere

Dukuzimuremyi Antoine, Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi, we avuga ko umwanzuro wose wafatwa hakurikijwe amategeko biteguye kuwakira, ariko bikaba byiza bagumye mu cyiciro cya mbere

"Gicumbi FC yakwishimira umwanzuro wose wayigumisha mu cyiciro cya mbere ariko byose bigakorwa hatishwe amategeko cyangwa se ngo hirengagizwe amabwiriza"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka