CAF yasabye amashyirahamwe y’imikino kuyimenyesha niba shampiyona zizakomeza cyangwa zizaseswa

Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yandikiye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru muri Afurika, babasaba gutangaza ingamba zafashwe mu gusoza umwaka w’imikino.

Mu gihe amarushanwa hafi ya yose ndetse na shampiyona muri Afurika, abantu benshi bakomeje kwibaza ikizakorwa mu gihe ibikorwa bihuza abantu benshi bitinze gusubukurwa, nk’aho mu bihugu bimwe by’I Burayi umwaka w’imikino wamaze kugirwa impfabusa.

Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yo mu ibaruwa yandikiye amashyirahamwe yose tariki 26/04/2020, yabasabye kugaragaza ingamba bafashe nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byinshi birimo na siporo.

Mu byo amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru muri Afurika yasabwe harimo kwerekana aho shampiyona yari igeze, uko amakipe akurikirana ndetse n’imikino yari isigaye, ndetse bakanerekana aho igikombe cy’igihugu kigeze, aho mu Rwanda kizwi nk’igikombe cy’Amahoro.

CAF kandi yasabye amashyirahamwe yose kwerekana uburyo bateguye shampiyona n’ibindi bikombe bizakinwamo ubwo bizaba bisubukuwe cyangwa se bakabamenyesha niba bizasubikwa.

Ibi byose amashyirahamwe yasabwe kuba yabitanze bitarenze itariki 05/05/2020 kugira ngo CAF nayo itegure neza uko amarushanwa nyafurika ahuza amakipe azagenda mu mwaka w’imikino utaha (CAF Champions League na CAF Confederation Cup).

Mu minsi ishize twagerageje kuvugana n’ishyirahamwe ry’umuira w’amaguru mu Rwanda, ngo batubwire ingamba bafashe z’icyakorwa igihe umwaka w’imikino waba utarangiye, ndetse n’igihe bihuza abantu benshi byatinda gusubukurwa.

Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Francois Regis, yaje kutubwira ko bazategereza imyanzuro ya Minisiteri y’ubuzima, ndetse anatubwira ko kugeza ubu nta nama barabasha gukorana n’amakipe ndetse n’abanyamuryango ba Ferwafa muri rusange ngo bagire imyanzuro bafata.

Ibaruwa CAF yandukiye amashyirahamwe y'umupira w'amaguru
Ibaruwa CAF yandukiye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka