As Kigali yatangiye itsindwa mu irushanwa yateguye

Mu mukino wa mbere w’irushanwa ryiswe As Kigali Pre-season Tournament ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali, yaritangiye itsindwa.

Ikipe ya AS Kigali yabanje mu Kibuga yatangiye itsindwa irushanwa yateguye
Ikipe ya AS Kigali yabanje mu Kibuga yatangiye itsindwa irushanwa yateguye

Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeli 2016, AS Kigali yahuye n’ikipe ya As Vita Club Yo mu gihugu cya RDC, itsindwa igitego kimwe ku busa.

Igitego AS Kigali yatsinzwe cyabonetse ku munota wa 18, gitsindwa na Umar Sidibe wa As Vita Club.

Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali yavuze ko gutsindwa byatewe n’uburangare bw’abakinnyi, ariko ngo amakosa yakozwe azayakosora mu mikino iri imbere.
Yagize ati” Twarangaye mu gice cya mbere baradutsinda. Tuzakosora aya makosa mu yindi mikino tuzakina”.

Florent Ibenge utoza As Vita Club, avuga ko gutsinda umukino wa mbere, bibahaye imbaraga zo kuzitwara neza mu mikino itaha.

Uwundi mukino w’iri rushanwa wahuje ikipe ya Rayon Sport n’ikipe ya Police, warangiye ikipe ya Rayon Sport itsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Ikipe ya Police niyo yafunguye amazamu ku munota wa 18, igitego gitsindwa na Eric Ngendahimana.

Icyo gitego cyishyuwe na Savio Nshuti ku munota wa 40, igice cya mbere kirangira gutyo.
Ku munota wa 90 w’uyu mukino, Rayon Sport yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umunyamali Moussa Camara, umukino urangira yegukanye intsinzi.

Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 09 Nzeli 2016, iri rushanwa rirakomeza APR Fc ikina na Dauphin Noir yo mu gihugu cya RDC.

Uyu mukino uratangira Saa Cyenda n’igice, ukurikirwe n’umukino uhuza Kiyovu Sport yo mu Rwanda na Sunrise yasimbuye Sanga Balende yo muri RDC.

Iyi mikino iri kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka