Zanaco FC ije guhura na APR FC mu mukino wo kwishyura

Zanaco FC, ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Zambia yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura na APR FC.

Zanaco FC ubwo yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe
Zanaco FC ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe

Zanaco yageze i Kigali mu masaha ya nyuma ya saa sita ku wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017.

Aya makipe ari gukina amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho mu mukino ubanza wabereye i Lusaka muri Zambia, yanganyije 0-0

Ubwo Zanaco yageraga i Kigali, umutoza wayo Mumamba Numba yagize ati "Ubu tuje gushaka ibitego ku buryo twakomeza kandi amakosa twakoze mbere twarayakosoye."

Yakomeje avugako APR FC ari ikipe nziza ariko akavuga ko yabonye uko ikina ari nayo mpamvu yemeza ko ashobora kuyisezerera.

Ikipe izarokoka hagati ya APR na Zanaco izahura na Young Africans yatsinze umukino ubanza wayo ibitego 5-1.

Umutoza wa Zanaco FC
Umutoza wa Zanaco FC
Bakiriwe n'umunyamabanga mukuru w'ikipe ya APR Adolphe Kamarade
Bakiriwe n’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR Adolphe Kamarade
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese ikipe ya APR FC na ZANACO bizakinirahe

Nziyonizeye Ildeblande yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

Apr Izagerageze Rwosa Tuyiri InyumaA 2 bya Apr Kuri 1

Hakuzimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

Zana Ko Turayikubita 2;0

Justin yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka