Urugamba rwo guhatanira igikombe cy’amahoro rwatangiriye mu makipe yo hasi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 werurwe 2017 nibwo hatangizwa imikino y’ijonjora ry’ibanze ryo guhatanira igikombe cy’amahoro(Rwanda Peace Cup 2017).

Ku ikubitiro harakina amakipe 22 agomba kuvananamo hagasigara 11 yatsinze, akiyongeraho andi 5 yitwaye neza muri iyi mikino maze uko ari 16 agasanga andi 16 yari yitwaye neza mu gikombe cy’amahoro cy’umwaka wa 2016 agakina 1/16, imikino izakinwa tariki ya 19 Mata 2017.

Igikombe cy'Amahoro gifitwe na Rayon Sports
Igikombe cy’Amahoro gifitwe na Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Ferwafa buvuga ko iki gikombe gitangiye kidafite umuterankunga ariko ngo imigendekere yacyo ndetse n’ibihembo bizagenwa n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Ferwafa Ruboneza Prosper.

Yagize ati ”Igikombe cy’amahoro kiratangiye ariko nta muterankunga ni ukuvuga ko imigendekere yacyo n’ibihembo bizagenwa na FERWAFA”

Rayon Sport niyo yegukanye iki gikombe umwaka ushize wa 2016 aho yatsinze APR ku mukino wa nyuma 1-0 cyatsinzwe n’Umunya-Mali Diarra Ismaila, ihabwa igikombe n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 8, APR yabaye iya kabiri ihabwa Miliyoni 4 naho As Kigali yabaye iya 3 ihabwa Miliyoni 1 n’ibihumbi 500.

Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni wa Rayon Sports ubwo yahabwaga iki gikombe taliki ya 04/07/2016
Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni wa Rayon Sports ubwo yahabwaga iki gikombe taliki ya 04/07/2016

Dore Uko imikino iteganyijwe:

Kuwa kabiri tariki ya 7 werurwe 2017

Giticyinyoni Fc 1-4 Intare Fc
Hope Fc 2-1 Esperance SK

Ku wa Gatatu tariki ya 8 werurwe 2017

Sorwathe Fc vs Vision JN (Musanze, 15.30)
UR Fc vs Pepiniere Fc (Muhanga, 13.00)
Heroes Fc vs United Stars (Muhanga, 15.30)
Akagera Fc vs Etoile de l’est (Rwamagana, 13.00)
Nyagatare Fc vs Kirehe Fc (Rwamagana, 15.30)
Aspor Fc vs Vision Fc (Ferwafa, 13.00)
Rwamagana City Fc vs Gasabo United (Ferwafa, 15.30)
Musanze Fc vs SEC Fc (Stade de Kigali, 13.00)
Miroplast Fc vs Rugende Fc (Stade de Kigali, 15.30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye Uburyo Mutugezaho Amakuru

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka