Umutoza Okoko wa Mukura yahishuye ibanga rizamufasha gutsinda APR FC

Umutoza w’ikipe ya Mukura VS yizeye ko abakinnyi afite bazamuha umusaruro ashaka mu mikino iri imbere mu ikipe nshya, imikino izahera ku wa APR FC kuri icyi cyumweru tariki 23/11/2014.

Mukura VS izaba yakira APR FC ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, ishaka amanota atatu ya mbere muri iyi shampiyona kugeza ubu imaze kubonamo amanota atatu gusa, bituma iri ku murongo utukura aho ifite umwanya wa 13 mu makipe 14.

APR FC ntabwo yashoboye gutsinda Mukura mu mikino ibiri baheruka guhura.
APR FC ntabwo yashoboye gutsinda Mukura mu mikino ibiri baheruka guhura.

Okoko wasubiye muri Mukura nyuma yaho iyi kipe yirukaniye Kayiranga Baptiste, yatangaje ko nta bitangaza aje gukora muri iyi kipe y’i Huye gusa ngo afite ibanga ryihariye rituma yitwarana neza n’abakinnyi.

Ati “Ibanga nkoresha ni ukwicisha bugufi nkubaha abakinnyi nkanabereka ko bashobora kuba abakinnyi nk’abandi, bashobora gukina kandi bagakina neza. Dufite igitutu cyo kubona amanota atatu ariko turizera ko tuzabyitwaramo neza. Ikipe ntabwo imaze iminsi ikina nabi, ni amahirwe yabuze gusa aho ubu twizera ko imbere bizakunda”.

Umutoza Okoko wa Mukura.
Umutoza Okoko wa Mukura.

Umukino wa APR FC wagombaga gukinwa ku wa tariki 22/11/2014 kuri stade ya Kigali ariko bihurirana nuko uwo munsi ari bwo isiganwa ry’amagare rizaba riva i Huye ryerekeza i Kigali aho rizasorezwa kuri iyi stade.

Umutoza Okoko yari yashoboye gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona aheruka guhuriramo n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubwo yari agitoza ikipe ya Mukura mu mwaka wa shampiyona wa 2011-2012.

Dore uko imikino iteganyijwe ku munsi wa munani

Kuwa gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2014:

Rayon Sports vs SC Kiyovu (Sitade Amahoro)

Isonga FC vs Marines FC (Sitade Kicukiro)

APR FC yari yatsinze Espoir 2-0 mu mukino yaherukaga gukinira i Nyamirambo.
APR FC yari yatsinze Espoir 2-0 mu mukino yaherukaga gukinira i Nyamirambo.

Ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2014:

Mukura VS vs APR FC Stade ya Kigali Nyamirambo

Amagaju FC vs Police FC Stade Nyagisenyi

Musanze FC vs AS Kigali Stade Ubworoherane

Etincelles FC vs Sunrise FC Stade Umuganda

Espoir FC vs Gicumbi FC stade Kamarampaka

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka