Umunsi wa 22 usize Kiyovu na Mukura zikomanga icyiciro cya kabiri

Ikipe ya Mukura ntiyahiriwe n’umunsi wa 22 wa Shampiona nyuma yo kunyagirwa na AS Kigali, mu gihe Kiyovu nayo itikuye imbere y’ikipe ya nyuma

Kiyovu yahoze ari ikipe itinyitse, iri kurwana inkundura ngo itajya mu cyiciro cya kabiri

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wahuje Kiyovu na Pepiniere wabereye ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, Kiyovu yongeye gutakaza amanota aho umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, bityo Kiyovu iguma mu makipe ane ya nyuma, aho mu mikino 8 isigaye iramutse ikomeje kwitwara nabi yakwisanga mu makipe 2 amanuka mu cyiciro cya kabiri.

Abafana ba Kiyovu ntibumva uburyo ikipe yabo ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri
Abafana ba Kiyovu ntibumva uburyo ikipe yabo ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri

Kanamugire Aloys utoza Kiyovu nyuma y’umukino yatangaje ko kunganya bitamushimishije ariko anahakana ko iyi kipe itakwisanga mu makipe amanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kanamugire Aloys akosora abakinnyi be, akanemeza ko ashaka kwitwara neza mu mikino itaha
Kanamugire Aloys akosora abakinnyi be, akanemeza ko ashaka kwitwara neza mu mikino itaha

Yagize ati ”Kunganya biradutunguye kuko twari dukeneye amanota 3, abakinnyi banjye birangayeho kandi babonye amahirwe imbere y’izamu ariko kuvuga ngo Kiyovu yamanuka njye simbibona kuko mu mikino 8 isigaye tuzagerageza kureba uburyo tutakwisanga mu makipe amanuka ”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikipe ye yitwaye nabi mu mikino yo kwishyura aho avuga ko abakinnyi biraye ntibashyiremo ingufu ariko ngo azagumya gukomeza kugira ishyaka ku buryo haboneka intsinzi.

Pepiniere ya nyuma nayo ibona itazamanuka

Uretse umutoza wa Kiyovu wahakanye ko ikipe ya Kiyovu yamanuka mu cyiciro cya kabiri, n’uwa Pepiniere Muhoza Jean Paul nawe ngo n’ubwo ikipe ye ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma, ngo abona ikipe ye itazamanuka ahubwo ko abavuga ko izamanuka bazabivuga shampiyona irangiye.

Kiyovu nyuma yo kunganya ubu iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16 n’amanota 22 mu gihe Pepiniere yo ikomeje kuza kumwanya wa nyuma n’amanota 12.

Ku wa Gatandatu Mubumbyi yanyagiye Mukura, Minnaert avuga ko nta burozi afite ngo atsinde

Uyu mukino watangiye As Kigali yari mu rugo isatira iza kubona igitego cya mbere kuri Penaliti ku munota wa 23, ku ikosa ryari rikorewe Mubumbyi, Mubumbyi aza no guhita ayinjiza neza.

Nyuma y’iminota ine Mubumbyi yongeye kuzamukana umupira yibye umugono ab’inyuma ba Mukura aroba umunyezamu Kimanuka wongeye gusohoka nabi, ari nako byagenze ku gitego cya gatatu nacyo cyatsinzwe na Mubumbyi.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Mukura yagerageje gukina isatira nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Cyiza wari wabanje hanze, baza no gutsinda igitego cyatsinzwe na Cyiza Hussein ku munota wa 22 w’igice cya kabiri, mbere yuko umukino urangira ku minota y’inyongera Mubumbyi Barnabe aza gusoza ibirori atsinda igitego cya kane.

Nyuma y’umukino umutoza wa Mukura we yavuze ko ikosa atarishyira ku munyezamu we n’ubwo urebye yagize uruhare mu bitego 2 batsinzwe, avuga ko ntacyo yakora mu gihe ubusatirizi bwe budatsinda aho yagize ati" mbigenze nte ko nta burozi mfite bwo guha christopher ngo atsinde"

Cassa na Mashami rwabuze gica, gusa Cassa we atunga urutoki imisifurire

Ni umukino wabereye i Bugesera uhuza amakipe asanzwe ahangana mu ntara y’i Burasirazuba, uza kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, byombi byatsinzwe mu gice cya mbere, amazamu afungurwa na Bugesera ku gitego cya Guindo Abdallah, Sunrise iza kucyishyura kuri Penaliti yatewe na Orotomel Alexis ukomoka muri Nigeria.

Bugesera na Sunrise zaguye miswi mu muki warimo guhangana cyane
Bugesera na Sunrise zaguye miswi mu muki warimo guhangana cyane

Nyuma y’uyu mukino umutoza Cassa Mbungo wa Sunrise yatangaje ko igitego cya mbere yatsinzwe uwatanze umupira yawutwaje ukuboko, arangije awuhereza umukinnyi waraririye aratsinda baramureka, avuga kandi ko hari na Penaliti yagombaga kuba yahawe atahawe.

Manzi Sincere wa Sunrise yahawe ikarita itukura muri uyu mukino
Manzi Sincere wa Sunrise yahawe ikarita itukura muri uyu mukino

Uko indi mikino y’umunsi wa 22 yarangiye

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017

AS Kigali 4-1 Mukura VS
Bugesera Fc 1-1 Sunrise Fc
Marines Fc 1-2 Gicumbi Fc
Kirehe Fc 0-1 Police Fc

Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2017

Pepiniere Fc 0-0 SC Kiyovu
Etincelles Fc 0-2 APR Fc
Espoir Fc 0-1 Musanze Fc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngewe nduva ko muri shampion y’urwanda ko hazamuka amakipe 20 murakoze

Njemubandi muosa keita yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka