Umukino wa Kiyovu Sport na Marines urahagaritswe kubera imvura

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wahuzaga Kiyovu na Marines umaze gusubikwa bitewe n’imvura nyinshi yaguye umusifuzi agafata uwo mwanzuro, kuko bitari bigishobotse ko ukomeza.

JPEG - 101.6 kb
Ikibuga cyuzuye amazi bituma abasifuzi bafata umwanzuro wo guhagarika umukino

Uyu Mukino waberaga kuri stade Mumena i Nyamirambo uhagaritswe burundu ku munota wa 35 w’igice cya mbere.

Uyu mukino wabanje guhagarara ku munota wa karindwi nyuma y’imvura nyinshi yagwaga cyokora hashize iminota 13 Umukino urakomeza.

imvura yongeye kugwa ikubuga cyuzura amazi abasifuzi bafata icyemezo cyo kuwuhagarika. Uyu mukino wahagaritswe nta kipe iratsinda indi.

JPEG - 64.7 kb
Abakinnyi basubiye mu Rwambariro umukino uhagaritswe

Dore imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona iteye

Ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017
APR vs Mukura (Stade Amahoro)
Miloplast vs Amagaju (mironko)
Bugesera vs Sunrise (Nyamata)
Kirehe vs Espoir (kirehe)
Gicumbi vs Police (Gicumbi)
As Kigali vs Etincelles(Stade de Kigali)

JPEG - 59.7 kb
Abasifuzi bahagaritse umukino basubira mu rwambariro
JPEG - 48.6 kb
Imbeho yari nyinshi ku bafana

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka