Sugira Ernest asezereye ikipe ishobora guhura na Rayon Sports

Mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league wabereye i Kinshasa, Sugira Ernest yafashije AS Vita Club guseserera ikipe yo muri Gambia

Ikipe ya AS Vita Club yakatishije itike yo kwerekeza mu matsinda y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo , nyuma yo gusezerera ikipe ya Gambia Ports Authority bayitsinze ibitego 2-0

Sugira watsinze igitego cye cya mbere muri Vita Club mu marushanwa ya Champions league
Sugira watsinze igitego cye cya mbere muri Vita Club mu marushanwa ya Champions league

Igitego cya mbere cya As Vita Club cyatsinzwe n’umunyarwanda Sugira Ernest n’umutwe mu gice cya mbere, icya kabiri gitsindwa mu gice cya kabiri.

Iyi kipe ya Gambia Ports Authority yari yanganyije na Vita Club mu mukino ubanza 1-1, ubu izategereza tombola izayihuza n’amakipe yakomeje muri CAF Confederation Cup arimo na Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

rayon sport ikipe yimana ndayikunda cyane

SIBOMANA ANS yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

nimumuze dushigikire gikundiro yacu kndi tuyibehafi kandi burimufana wayo ashishikarize buriwese kuyigwa inyuma ?

tuyizere theophile yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Leyo Leyo Ikipe Y’ Imana Na yesu Ntibamwemeraga Ariko Yabaye Umwami Wacu Wibihe Byose Nawe Leyo Ntuzava Mumitima Yacu Nabanyarwanda Tukurinyuma Tsinda Amakipe.

Andre yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

dushyigikire footboll tureke amatiku

uwayisenga vedaste yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Gikona Muceceke Kuko Na Star A Domicile Pepigneli Yarayibambuye Ako Niko Gatebo Mugezemo, Naho Rayon Ntigihangana Namwe Mwabaye Toto Kabisa, Ahubwo Nimusenge Apr Izabone Numwanya Wa3, Mbega Murisa Enterview Ze Zitangizwango:nkumutoza Murabona: Muribuko Ibaruwa Rayon Fans Twabandikiye? Indirimbo Twabahimbiye? Sibyo Bibahoc? Rayon Izicarfia Iyotuzatombora Yose Tuzayitera Mwabikonamwe guseba Kwiza Kurimwe Apr Mwe!!

Donatien yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

@samuel we arandangije ngo gikona ni star a domicile burya namwe muzi ko ari star muzagere aho yageze muri demi finale ya confederations cup ndumva ahubwo ari mwe mukeneye kugera mu matsinda kugira mwese agahigo APR yabarushije?? Zanaco yasezereye amakipe yo mu karere nka APR na Yanga bivuze ko ikomeye kurusha ikipe isezerera andi ku giceri. Nkubu muhuye na Mazambe muzi ko nayo ari gikona cyambara umukura n’umweru mbaga byana uburyohe kuyifanaaaaaaa??

steven yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Twe bagikundiro twageze kuri 1/2,tubuzwa gukina final na genocide yakorwe abatutsi yari yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda.Uzabaze,mwe mwari mwahagera.

Ismael yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

byandushimisha nkabakunzi bumupira wamaguru mu Rwanda nka rayon igiye mumatsida

iradukunda pacifique yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ariko abavuga ko reyon yazamukiye kugiceri mugirango sumugambi w’Imana ahubwo mube mutetse muraje murebeko mudatungurwa nokubona nigikombe tugitwaye!!

jerome yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

haruwazamikiye kugiceri se kurenza portugar cyangwase Cameroon mubwongereza seho ibyahabaye umwaka ushize urabyibuka ariko giko iyo icyo gikona cyanyu cyapfuraguritse muba muziko nagikundiro imeze nkamwe mwihangane star a domicile we kuko ntiwaba wananiwe pepiniyeri ngo ushobore zanako

kubwimana samuel yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Ntago Portugal yazamukiye ku giceri yarabikoreye igera finale inatwara igikombe.Naho kuvuga ngo ntago waba wananiwe Pépinière ngo unanirwe Zanaco? Ubu se wowe igikona kigukubise kangahe kikurikiranya? Ibya Star à domicile byo byibagirwe kuko ntago nzi Rayon Sports aho yaba yarageze APR itaragera.

Lambert yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

We Rayon nayifashe ubu nka ya RwandaB mwitege ikizaba

MUTA yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Nikose bahungu mwe iyo kipe ya gambia irashoboye kuburyo yadukuriramo rayon yazamukiye kugiceri? ubusanzwe ndi igikona.

Siboniyo Celestin yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Umva mbese ngo ni igikona umuntu muzima?uri nigikona koko mubanze mukiranuke na pipiniere.

Siboniyo uri mubuyobe yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Twishimiye uburyo abakinnyi babanyarwanda bakomeje kwitwara neza mumakipe Yabo bakomerezaho kabisa

Emile yaya yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka