Seninga Innocent utoza Police Fc yanyuzwe n’uko bitwaye mu mikino ya Gipolisi

Ikipe ya Police FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Abapolisi EAPCO (East African Police Chiefs Cooperation Organization) bo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, yasoje iryo rushanwa iri ku mwanya wa kabiri.

Police Fc yabonye umwanya wa kabiri nyuma y’uko kuri uyu wa 29 kanama 2017 ubwo iryo rushanwa ryasozwaga mu gihugu cya Uganda yanganije na Police yo muri Uganda ubwo banganyaga igitego 1-1 banganya amanota 4 maze Police Fc ya

Uganda irusha iy’u Rwanda ibitego iyitwara umwanya wa mbere.
Police FC (Uganda) na Police Fc (Rwanda) zari zageze ku mukino usoza nyuma y’uko zitsinze iya Kenya, aho u Rwanda rwatsinze 3-1 mu gihe Uganda yari yatsinze 7-1, Kenya ari na yo mpamvu yarushije u Rwanda umubare w’ibitego igahabwa umudari wa zahabu naho u Rwanda rugahabwa umudari wa Bronze.

Ikipe ya Police yatahanye umwanya wa kabiri mu makipe atatu
Ikipe ya Police yatahanye umwanya wa kabiri mu makipe atatu

Umutoza wa Police Fc y’u Rwanda Seninga Innocent avuga ko n’ubwo batabonye umudari wa zahabu yashimishijwe n’uburyo ikipe ye yitwaye ndetse ko yabonye urwego rw’abakinnyi be ari rwiza bimuha icyizere y’uko bazitwara neza muri shampiyona.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Iyi mikino yamfashije kubona neza abakinnyi banjye, nasanze bameze neza bari ku rwego rwiza ni imikino yadufashije cyane twitegura shampiyona, n’ubwo tutatwaye imidari ya zahabu njye nanyuzwe n’imyitwarire y’ikipe yanjye kuko nabonye ko imyanya yose iriho abakinnyi bayikinaho neza ku buryo ubu navuga ko abakinnyi 28 mfite nta wundi nkeneye”

Seninga Innocent uri iburyo aravuga ko yanyuzwe n'uko bitwaye muri iri rushanwa
Seninga Innocent uri iburyo aravuga ko yanyuzwe n’uko bitwaye muri iri rushanwa

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe y’umupira w’amaguru, abasiganwa ku maguru n’abamasha, nta kipe n’imwe yabonye umudari wa zahabu aho Uganda ari yo yarushije ibindi bihugu 6 birimo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Sudani, Sudani y’Epfo na Tanzania kuko yihariye imidari ya zahabu.

Biteganijwe ko abari bahagarariye u Rwanda muri iyo mikino ya Gipolisi bagera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka