Seninga arahamya ko amaze kubona ishusho nyayo ya Police Fc

Umutoza w’ikipe ya Poice Fc Seninga Innocent aratangaza ko mu gihe gito ayimazemo amaze kubona ishusho nyayo y’iyi kipe ku buryo ngo yizeye kuzatangira shampiyona neza

Police Fc mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Police Fc mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu

Seninga arabitangaza mu gihe yageze muri iyi kipe muri Nyakanga 2016 avuye muri Etincelles, akayitoza imikino ibanziriza Shampiyona yateguwe na As Kigali(As Kigali Pre-Season Tournament) yasojwe muri Nzeli ntiyitware neza ndetse ntigere no muri ½,ubu aravuga ko atari yabona ikipe ye neza bitandukanye n’ubu.

Seninga Innocent. Umutoza wa Police Fc
Seninga Innocent. Umutoza wa Police Fc

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today ubwo bari mu myitozo kuri uyu wa Gatatu yagize ati ”Ikipe mu myitozo tumeze neza n’ubwo tutitwaye neza mu mikino ya Pre-season ariko kubera nari mushya n’abakinnyi nabo ari bashya byasabaga kubanza kureba abakinnyi no kubashyiramo imitoreze yanjye (Philosophie) kandi ntibyari ibintu byo guhita bikunda, ni ibintu bisaba umwanya ni yo mpamvu ubu nkubwira ko ikipe yiteguye neza twiteguye kwitwara neza mu mikino itandukanye tuzatangiriraho bikanaduha uko tuzitwara no mu yindi ”

Danny Usengimana watsinze ibitego byinshi umwaka ushize ngo azatsinda n'ibindi byinshi muri uyu mwaka
Danny Usengimana watsinze ibitego byinshi umwaka ushize ngo azatsinda n’ibindi byinshi muri uyu mwaka
Abakinnyi bacishagamo bakanywa amazi
Abakinnyi bacishagamo bakanywa amazi
Muhammed Mushimiyimana yarakize
Muhammed Mushimiyimana yarakize

Seninga akomeza avuga ko ikipe ye yuzuye kuva mu izamu kugera ku bakinnyi bakina imbere ari nayo mpamvu ngo mu bakinnyi 30 azaba afite azajya avanamo 11 babanza yizeye ndetse n’abasimbura babo bameze neza.

Seninga Innocent aha amabwiriza abakinnyi be
Seninga Innocent aha amabwiriza abakinnyi be

Kapiteni w’iyi Kipe Twagizimana Fabrice bakunze kwita Ndikukazi nawe yemeranya n’umutoza ko abakinnyi bamaze kumwumva ku nama abagira agahamya ko biteguye kuzashimisha abafana.

Ati ”Ni byo koko tumeze neza nk’uko ubibona imyitozo tuyigeze kure kandi umutoza wacu twe nk’abakinnyi twamaze kumwiyumvamo ahubwo shampiyona iratinze ngo dushimishe abafana bacu n’abayobozi”

Ikipe ya Police yaguze abakinnyi barimo Ndayishimiye Celestin wavuye muri Mukura, MuvandimweJean Marie wavuye muri Gicumbi, Milafa Nizeyimana, Habimana Hussein bombi bavuye muri Etincelles, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Sunrise na Mico Justin wavuye muri As Kigali.

Mico Justin wavuye muri AS Kigali (uri imbere), na bagenzi be mu myitozo
Mico Justin wavuye muri AS Kigali (uri imbere), na bagenzi be mu myitozo
Ndayishimiye Celestin wavuye muri Mukura
Ndayishimiye Celestin wavuye muri Mukura

N’ubwo yaguze aba ariko yanatakaje abakinnyi nk’umuzamu Mvuyekure Emery, Habyarimana Innocent ndetse na Imran Nshimiyimana berekeje muri APR. 

Nyuma y'imyitozo baragorora imitsi
Nyuma y’imyitozo baragorora imitsi

 

Ikipe ya Police iri kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere iteganyijwe kuzatangira tariki ya 14 Ukwakira, Police ikazayitangira ikina na Rayon Sport kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko umutoza aracyari mushya, abakinnyi bamwe baragiye kandi bari bakomeye gusa polisi fc yatangiye imyitozo kare birashoboka ko yazitwara neza muri championa itaha.

boniface yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Pre-Season ni nziza ifasha gutegura gusa itandukanye na shampiyona cyane ntago byaba bitangaje amakipe yageze kure muri pre-season ahondaguwe muri shampiyona, Seninga ni umutoza mwiza kdi afaite byishi azageza ku ikipe ya Police FC ahubwo reka tumutege gasenyi niho tuzabona isura y’ikipe nyayo dore ko ari nayo azabanzirizaho.

Juma yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka