Rwatubyaye Abdul yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ko ibyangombwa byemerera Rwatubyaye Abdul kuyikinira byabonetse.

Rwatubyaye Abdul yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports

Mu kiganiro Kigali Today imaze kugirana n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier amaze kutwemerera ko ibyangombwa birekura uyu mukinnyi bimukura muri APR Fc bamaze kubibona.

Yagize ati "Icyaburaga ni urupapuro rumukura mu ikipe (release letter) twamaze kurubona, igisigaye ubu tugiye gukoresha Licence kuri FERWAFA kuko ni byo byaburaga"

Ibaruwa yemerera RwatubyayeAbdul kuva muri APR Fc
Ibaruwa yemerera RwatubyayeAbdul kuva muri APR Fc
Rwatubyaye Abdul na Yves Rwigema bakinanaga muri APR Fc, ubu ni abakinnyi ba Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul na Yves Rwigema bakinanaga muri APR Fc, ubu ni abakinnyi ba Rayon Sports

Gakwaya Olivier yadutangarije kandi ko biteguye kumukoresha ku mukino uzabahuza na Police Fc kuri uyu wa Gatandatu.

FERWAFA nayo yiteguye gutanga ibyangombwa, Rayon Sports nizana urupapuro rumurekura

Mu kiganiro twagiranye na Prosper Ruboneza, umuvugizi wa FERWAFA yatangarije Kigali Today ko ibyo Rayon Sports yasabwaga niramuka ibitanze, biteguye guha uwo mukinnyi uburenganzira bwo gukinira Rayon Sports

" Rayon sports ntiratugezaho ibyangombwa byose, nirangiza kuzuza ibisabwa, turatangira kumukorera licence kuko icyaburaga ni urwo rupapuro rumukura muri APR Fc, iyo ibyo bimaze kuboneka, kumukorera Licence birihuta, biraterwa n’igihe bitugereraho"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

nonese J.pol we ngo Apr yerekanye fair play yabuze uko ibigenza nonese niba ari awayo ugira ngo yari kumurekura? uziko usetsa ibibazo ubona ifite abafana bayo bayishizeho ngo barambiwe uko ijya
yitwara hanze ngo mu rwanda koko ngubanza itwara ibikombe kubera technic none nawe uracyavuga

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

icecekere mwa
byabayobeye bataye umutwe abakinnyi nu mutoza

Mupenzi Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

NISHIMIYE RWATUBYA NAZEMULI GIKUNDIRO

Niyobuhungiro eliezel yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

mwiriwe bavandimwe rwatubyaye Abdul numuntu wumugabo gusa Apr fc ikwiye kumenya ko ikinyoma kitajya gitsinda ukuri ntibakajye bavuga ngo ntamukinnyi bashaka ko ava mu ikipe yabo ngo ajye muri rayon ubuse ko bari batangaje ngo uko by agenda kose rwatubyaye ntazigera akinira rayon none bikaba bibaye ubwo ntibasebye murakoze. ni bahongerimana xavier

bahongerimana xavier yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Equipe twajyana muri Mali
Bakame
2 Manzi
3.Abboub
4 Gabriel
5 rwatubyaye
6.fablice
7.master
8 Pierrot
9kamara
10 .cone
11.savio
Abasimbura .sefu.sashir.Nova.manishimwe. Eric.Yves.goolscup .

Maurice yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Nukuri Nishimiye Imyanzuro ya APR kandi kamalade Yakoze Guha Amahirwe Uwo Musore ngo Aze Kwigaragaza Mwikipe Y’imana, Twe nka Abakunzu ba Rayon Dushimiye Apr Nabayobozi ba Rayon.

Ndayisenga Gilbert yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Erega ikipe yitwa gikundiro Imana ntiyayitererana
ukuri kugiye ahabona
Rwatubyaye naze atere umupira aho bose bazamubona awuconga mu bururu n’umweru ku team y’abafana benshi ,

mwifurije success muri future ye

muneza yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Ndi Umukunzi Wa Rayon Twishimiye Kuza Kwa Rwatubyaye Muri Gikundiro. Naze Adufashe Dukomeze Kwesa Imihigo.

Faustin Minani yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Amen Amen!! Erega n’Ubundi ukuri kura tsinda. Rwatubyaye tuguhaye ikaze muri Gikundiro turakwakiriye ngwino utere Footbal mwana utere intambwe urenge umugabane w’Afriqua nibyo Abakunzi ba Gikundiro tukwifuriza.

HABIMANA J. Paul yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Nshimiye Icyemezo Cyabayobozi ba APR FC cyo gutanga Release Letter...Berekanye Fair Play ... Congz to their Good Adminstration !!!

Sympson yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka