Rusizi: Ikipe y’abagore yatewe mpaga yanga kuva mu kibuga ihakurwa na Guverineri

Mu irushanwa ry’igikombe cyitiriwe imiyoborere myiza Kagame cup, ikipe y’abagore y’umurenge wa Rwimbogo ihagarariye akarere ka Rusizi yatewe mpaga n’ikipe y’akarere ka Ngorerero kuri stade ya Rusizi izira gukererwa yangak kuva mu kibuga kuva 10h30 kugeza 14h, ivuga ko ugukererwa kutabaturutseho.

Bicaye mu kibuga amasaha arenga atatu ku zuba ryinshi cyane
Bicaye mu kibuga amasaha arenga atatu ku zuba ryinshi cyane

N’ibintu bitakiriwe neza n’ikipe y’abagore ba Rusizi kugeza ubwo banze kuva mu kibuga hakiyambazwa inzego z’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’izumutekano bikananirana kugeza ubwo guverineri w’intara y’uburengerazuba yaje kwiyizira muri stade aba bagore bakabona kuva mu kibuga cyagombaga gukinirwamo na basaza babo.

Mu bigaragarira amaso aba bagore bari barakaye cyane, aho batatinyaga n’inzego z’umutekano nyuma yo guterwa mpaga batumva impamvu yayo kuko basobanuraga ko bakererewe ku mpamvu zitabaturutseho cyane ko ngo bohererejwe imodoka yo kubatwara amasaha yamaze kurenga, kandi n’abasifuzi bagombaga gusifura uyu mukino ngo nabo bakerewe.

Ibi bikaba byateye aba bakinnyi gukeka ko haba harimo ruswa, akaba ari byo byatumye bafata icyemezo cyo kwicara mu kibuga kuva saa yine n’igice za mu gitondo kugeza saa munani, banga kukivamo kubera kutumva impamvu batewe mpaga mu gihe nyamara basaza babo nabo bari bari kwitegura kugikiniraho.

Abakinnyi b'ikipe y'abagore ba Rwimbogo ntibiyumvisha impamvu batewe mpaga
Abakinnyi b’ikipe y’abagore ba Rwimbogo ntibiyumvisha impamvu batewe mpaga

Umwe mu bakinnyi yagize ati ”Turasaba uduhagarariye mu karere abasabe baze batwereke igihe batereye mpaga kuko nzi ko umukino nkuyu iyo wateguwe haba hari abayobozi hakagaragara gihamya z’ibyabaye kuko baduteye mpaga duhari.”

Ibi kandi byemezwa n’umwe mu ba motari witwa Hategekimana Calliope wazanye abasifuzi aho asobanura ko bagejeje aba basifuzi ku kibuga saa yine bahita bahahurira n’abakinnyi.

Ati ”Abasifuzi tubavanye mu mujyi tubazana hano kuri stade baje gusifura. twageze hano nka saa yine. ikipe ya Rwimbogo nayo ihita yinjira.”

Munyentwari Alphonse Guverineri w’intara y’uburengerazuba akihagera abakinnyi bahise bemera kuva mu kibuga aha akaba yavuze ko bagiye gukurikirana mu maguru mashya iby’iki kibazo kugira ngo niba hari abarenganye barenganurwe.

Ati “Twabyumvise mwabonye ko twaje ikibazo kigakemuka kubera ko no gukina byasaga n’ibyananiranye ndetse no kuva mu kibuga. iyi ni imikino y’imiyoborere myiza kandi ifite amategeko, nkurikije uko twabajije mpaga yatewe ikurikije amategeko kubera ko ikipe yakerereweho isaha ariko twakomeza gushaka amakuru ariko kandi hari n’amategeko ateganya ko iyo wumva warenganye ushobora kwandika bikigwa ukaba warenganurwa.”

Nepomuscene Harerimana komiseri muri iri rushanwa ku rwego rw’intara we avuga ko abayobozi b’uturere ku mpande zombi nibumvikana iyo mpaga yavanwaho.

Ati “Twarindiriye igihe kirekire kugira ngo turebe ko bakumvikana hanyuma bananiwe kumvikana icyagombaga gukorwa ntakindi ni Mpaga, ariko abayobozi b’uturere twombi nibo bafite gukemura iki kibazo mu biganza byabo baramutse babyumvikanyeho mpaga yavanwaho.”

Nyuma yo kwemera kuva mu kibuga hahise hakurikiraho umukino w’ikipe y’abagabo y’umurenge wa Muganza uhagarariye akarere ka Rusizi muri iri rushanwa yahuye n’ihagarariye akarere ka Ngororero birangira ikipe ihagarariye akarere ka Rusizi itsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Kapiteni w'ikipe asobanurira Guverineri n'umuyobozi w'akarere ko batumva impamvu batewe mpaga
Kapiteni w’ikipe asobanurira Guverineri n’umuyobozi w’akarere ko batumva impamvu batewe mpaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka