Rivers United ibujije Rayon Sports gukabya inzozi zo kugera mu matsinda

Ikipe ya Rayon Sports inaniwe kwishyura ikipe ya Rivers United ibitego 2-0 yayitsindiye muri Nigeria, binayiviramo guhita isezererwa

Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kri Stade Amahoro, Rayon Sports inganyije na Rivers United ubusa ku busa, bituma iyi kipe yo muri Nigeria yibonera amahirwe yo gukomeza mu matsinda.

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Moussa Camara, Nahimana Shassir, Tidiane Koné

Rivers United FC: Sunday Rotimi, Ifeanyi Nweke, Zoumana Doumbia, Emeka Atuloma, Ayobami Asekunowo, Festus Austine, Bolaji Sakin, Kuemian Guy, Emeka Ogbugh, Esosa Igbinoba, Nzube Anaezemba.

Mu gice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo ntiyigeze ibasha kurema uburyo bwinshi bwo kubona igitego, aho ikipe ya Rivers United yari ifite ba myugariro bahagaze neza, ndetse n’imipira mike iyi kipe yabashije gutera mu izamu umunyezamu wa Rivers akayikuramo nta nkomyi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya rayon Sports yaje gukora impinduka, aho yinjijemo Niyonzima Olivier Sefu na Irambona Eric, hasohoka Mugisha Francois na Tidiane Kone, iza no kongera gukuramo Mugabo Gabriel wasimbuwe na Manishimwe Djabel.

Ku munota wa 50 w’umukino Nweke Ifeanyi wa Rivesrs United yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gutera umugeri Nshuti Dominique Savio wa Rayon Sports, ikipe isigara ikina ari abakinnyi 10.

Rayon Sports yaje gutangira gusatira izamu nyuma y’aho Savio yakiniraga imbere cyane, iza kugerageza uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu ariko amashoti hafi ya yose akanyura hanze y’izamu, umupira uza kurangira amakipe yombi anganya ubusa biviramo Rayon Sports gusezererwa.

Amafoto kuri uyu mukino

Umunyezamu wa Rivers United yari yabereye ibamba ikipe ya Rayon Sports
Umunyezamu wa Rivers United yari yabereye ibamba ikipe ya Rayon Sports

Nahimana Shassir ashaka aho yanyuza umupira
Nahimana Shassir ashaka aho yanyuza umupira

Abafana ba APR Fc bashyigikiraga Rivers United
Abafana ba APR Fc bashyigikiraga Rivers United

N'ubwo amafaranga make yo kwinjira yari ibihumbi bibiri, ntibyabujije abafana ba Rayon Sports kuza ari benshi
N’ubwo amafaranga make yo kwinjira yari ibihumbi bibiri, ntibyabujije abafana ba Rayon Sports kuza ari benshi

Nshuti Savio Dominique wari wazonze ab'inyuma ba Rivers United
Nshuti Savio Dominique wari wazonze ab’inyuma ba Rivers United
Moussa Camara agerageza gutera mu izamu ariko biranga
Moussa Camara agerageza gutera mu izamu ariko biranga

Amafoto: Muzogeye Plaisir

Ibitekerezo   ( 6 )

Abarayon mwese pole sana ,naho udukona mutureke two tugeze mumatsinda itsinda rya(amagaju_gicumbi_kirehe _agakona) kandi murabona ko bagezekure courage ibikona mutware champions leagu yanyu mugeze kure.

Desire yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

Erega nubundi yabaye nkawamukecuru washije ikibonobono?yatsinze wau salam yibeshya ko ikomeye? ijya muri Mali barayikubita bati tuzatsinda retour? kubwamahirwe Mali iba irahanwe? igiye muri Nigeria bayikubita bayicariye umutoza ati ndabizeza ko tuzakora nkibyo barca yakoze kuri Juventus? ndetse tuzategura mukibuga nohanze yikibuga? Rivers iba yizaniye ibyo kurya nabatetsi nkikipe izi gutegura nubwo na gasenyi itariyicariye aho yatsinze Rugende icyenda kubusa?turasaba ko Rivers yahanwa kubera kuzana abantu bokuyitekera kandi urwanda twakira abashitsi neza bityo gasenyi igakomeza mumatsinda

Nkotanyi yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

nta championnat iri murwanda ! igihe cyose nta championnat zabana ziriho zihoraho mwibagirwe intsinzi!

muheto aboubakar yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

arega nubundi reyosiporo ntizigukina uhubwo izi kuroga gusa hhhhhhhhhhhhhhhhhh

Elyse apr fc yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Abavugako reyon sport itazi gukina azayikinire itsinde uwo ni apr

GOD yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

Masudi ni umunyabwoba. gukinisha master efu yicaye. nova djabel cg mustafa bahari. irambona....

ntag yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka