Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda baba muri Mali

Ku i saa cyenda n’iminota 40 z’i Kigali ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bamako, aho yakiranwe urukundo rudasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Rayon Sport igera ku kibuga cy'Indege cy'i Bamako muri Mali
Rayon Sport igera ku kibuga cy’Indege cy’i Bamako muri Mali

Ikigera muri uyu Mujyi yahise yerekeza kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako ahitwa ACI 2000, aho igiye kwitegura Umukino izakina kuri uyu wa Gatandatu, n’ikipe ya Onze Créateurs.

Ni mu irushanwa ry’amakipe yitwaye neza iwayo (CAF Confederation Cup) Rayon Sport iri gukina, aho mu mukino uheruka yasezereye ikipe ya Wau Salam yo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Dore mu Mafoto uko Rayon Sports yakiriwe i Bamako

Abanyarwanda baba muri Mali baje gutegereza Rayon bafite n'Ibendera ry'igihugu
Abanyarwanda baba muri Mali baje gutegereza Rayon bafite n’Ibendera ry’igihugu
Ababyeyi nabo bari baje kwakira iyi kipe
Ababyeyi nabo bari baje kwakira iyi kipe
Bifotozanya na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport
Bifotozanya na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport
Babagaragarije urugwiro babakira
Babagaragarije urugwiro babakira
Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Mali wari witwaje Ibyapa bigaragaza abo bari bo
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali wari witwaje Ibyapa bigaragaza abo bari bo
Abaje kwakira Rayon Sport banafataga amafoto y'abakinnyi
Abaje kwakira Rayon Sport banafataga amafoto y’abakinnyi
Abakinnyi bari bashagawe n'Abanyarwanda babakira banabatwaza ibikapu
Abakinnyi bari bashagawe n’Abanyarwanda babakira banabatwaza ibikapu
King Bayo, Umuhanzi w'umunyarwanda utuye Mali nawe yari yaje kwakira iyi kipe n'ibendera ry'igihugu cy'u Rwanda
King Bayo, Umuhanzi w’umunyarwanda utuye Mali nawe yari yaje kwakira iyi kipe n’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda
Bakomereje kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako aho bazaba bitegura Umukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu
Bakomereje kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako aho bazaba bitegura Umukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

ABa bavandimwe bakoze kwakira neza gikundiro yacu kandi yabo,natwe dufashe iryiburyo tubifuriza itsinzi.

Damian yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Izabikora muri Mali 1/2

Shyaka thierry yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka