Rayon Sports itsinzwe na USM Alger ku munota wa nyuma (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na USM Alger ibitego 2-1, mu mukino wa gatatu w’amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi ba Rayon Sports bihagazeho ariko bigeze aho biranga baratsindwa
Abakinnyi ba Rayon Sports bihagazeho ariko bigeze aho biranga baratsindwa

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiranye inyota yo gutsinda, aho ku munota wa 10 w’umukino Ismaila Diarra yasigaranye n’umunyezamu bonyine, umupira awutera mu maboko y’umunyezamu.

Ku munota wa 20, Ismaila Diarra yaje kwikosora, aho ku ikosa rya myugariro wa USM Alger watanze umupira nabi, Diarra yacenze umunyezamu ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Ku munota wa 45 w’umukino, USM Alger yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Farouk Chafai, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino yagarutse irusha Rayon Sports ku buryo bugaragara, ndetse inayihusha ibitego byinshi harimo n’umupira wagaruriwe ku murongo na Eric Irambona.

Ku munota wa gatatu muri ine yari yongeweho, USM Alger yatsinze igitego cya kabiri, igitego cyatsinzwe na Abderaouf Benguit, umukino urangira ari ibitego 2-1.

Mu wundi mukino wo mu itsinda Rayon Sports irimo, Gor Mahia yo muri Kenya yanyagiye Young Africans yo muri Kenya ibitego 4-0, ibitego byatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 24, E. Guikan atsinda bibiri ku munota wa 45 na 85, ndetse na H. Mwinyi ku munota wa 65.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Christ Mbondi, Ismaila Diarra

USM Alger: Mohammed Zemmamouche, Mohammed Benyahia, Farouk Chafai, Abderrahmane Meziane, Redouane Cherifi, Rafik Bouberbal, Mohamed Meftah, Hemza Koudri, Mohammed Benmoussa na Aymen Mahious.

Amafoto yaranze uyu mukino

Rwatubyaye wakinaga umukino we wa mbere w'amatsinda muri Rayon Sports
Rwatubyaye wakinaga umukino we wa mbere w’amatsinda muri Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul yafashije Rayon Sports cyane muri uyu mukino
Rwatubyaye Abdul yafashije Rayon Sports cyane muri uyu mukino
Abakinnyi ba USM Alger bishimira intsinzi
Abakinnyi ba USM Alger bishimira intsinzi
Mu minota ya nyuma, umunyezamu wa Rayon Sports yakomeje gutinza iminota ariko birangira batsinzwe
Mu minota ya nyuma, umunyezamu wa Rayon Sports yakomeje gutinza iminota ariko birangira batsinzwe
Thierry Froger utoza USM Alger, yavuze ko basanze Emery Bayisenge ntacyo yabafasha
Thierry Froger utoza USM Alger, yavuze ko basanze Emery Bayisenge ntacyo yabafasha
Rwatubyaye Abdul yari ahagaze neza mu bwugarizi bwa Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul yari ahagaze neza mu bwugarizi bwa Rayon Sports
Roberto Goncalves do Calma "Robertinho" utoza Rayon Sports yavuze ko bahuye n'ikipe ikomeye
Roberto Goncalves do Calma "Robertinho" utoza Rayon Sports yavuze ko bahuye n’ikipe ikomeye
Ismaila Diarra watsindiye Rayon Sports igitego, yahaye akazi gakomeye ba myugariro ba USM Alger
Ismaila Diarra watsindiye Rayon Sports igitego, yahaye akazi gakomeye ba myugariro ba USM Alger
Bashunga Abouba niwe wabanje mu izamu rya Rayon Sports
Bashunga Abouba niwe wabanje mu izamu rya Rayon Sports
Kari agahinda nyuma y'umukino
Kari agahinda nyuma y’umukino
Ni uku byaje kurangira
Ni uku byaje kurangira
Abafana ba Rayon Sports bari baje ari benshi
Abafana ba Rayon Sports bari baje ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TUSABASHIMIYE AMAKURU MUTUGEZAHO MURAKOZE

ITUZZE PLACIDE yanditse ku itariki ya: 19-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka