Rayon Sports itsinze Bugesera ihita irusha APR amanota atanu

Umukino wahuzaga Rayon Sports n’ikipe ya Bugesera FC urangiye Rayon Sports iyitsinze 1-0, iguma ku mwanya mbere irusha APR FC amanota atanu.

Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego yari imaze gitsinda
Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego yari imaze gitsinda

Ni umukino watangiye amakipe yombi akina umupira wo hejuru bitewe n’imiterere y’ikibuga.

Ikipe ya Bugesera yakiniraga ku kibuga imenyereye, ikanyuzamo ikarusha Rayon Sports ndetse iza no guhusha ibitego bibiri mu gice cya mbere byari byabazwe.

By’umwihariko ariko Umunya-Nigeria witwa Ikechukwu ukinira Bugesera FC yari yagoye ikipe ya Rayon Sports cyane.

Uwo mukino wa Rayon Sports na Bugesera wari witabiriwe n'abafana batari bake
Uwo mukino wa Rayon Sports na Bugesera wari witabiriwe n’abafana batari bake

Ku munota wa 25 w’umukino, Rwatubyaye Abdul yaje kuvunika asimburwa na Tidiane Koné, nyuma gato iyi kipe nayo iza guhusha uburyo bw’igitego bwari bwabazwe, ku ishoti rikomeye ryatewe na Nova Bayama.

Tidiane Koné wari wabanje hanze ni we watsindiye Rayon Sports
Tidiane Koné wari wabanje hanze ni we watsindiye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na Tidiane Koné, ku mupira yari ahawe na Moussa Camara.

Antoine Hey, umutoza mushya w'Amavubi yakurikiranye umukino
Antoine Hey, umutoza mushya w’Amavubi yakurikiranye umukino
Masudi Juma wari uri mu gihano yatorezaga mu bafana
Masudi Juma wari uri mu gihano yatorezaga mu bafana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muraho neza ?Muuzatubarize impamvu Gicumbi badusinyisha
amasezerano kumbaraga ngo buri muntu azakatwa 1% kumushahara ya GicumbiFC.Gusa ntitubyishimiye nabusa(abarezi)

alias yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

reyon sport nikomereze aho n’igikombe ikitugezeho

samson yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Umutoza wamavubi se,azajya kureba nabakinyi bacu bakinira mubihugu byo hanze?

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Rayon mukomere tubarinyuma,ntimucike intege mukomerezeho!!!

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Rayon oyeeeeeeeeee!!!!Abadutega iminsi bazumirwa.

kelly yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka