Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, aho ku munota wa nyuma w’umukino, Mugisha Gilbert yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi wo ku ruhande ahita atanga Penaliti.
Iyi penaliti nyuma y’impaka yahise iterwa neza na Michael Sarpong, umukino urangira ari igitego 1-0, bituma APR irusha Rayon Sports amanota atatu ku rutonde rwa Shampiyona.
Nyuma y’uyu mukino wagaragayemo ubushyamirane cyane, by’umwihariko abakinnyi batishimiraga ibyemezo by’abasifuzi, haje gukurikiraho guhangana hagati y’abafana, aho bateranaga amacupa y’amazi.
Ku munsi wa 24, Shampiyona izakomeza Rayon Sports yerekeza i Muhanga tariki 28/04/2019, naho APR ikazakira Bugesera FC tariki 27/04/2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho umunsi wa 25 APR Fc ikazakira Kiyovu Sports, naho Rayon Sports ikazakira ESPOIR Fc
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC: Kimenyi Yves, Rusheshangoga Michel, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina , Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Ally Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague na Hakizimana Muhadjili.
Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Iradukunda Eric Radou, Eric Rutanga Alba, Habimana Hussein, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugheni Kakule Fabrice, Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka, Ulimwengu Jules na Sarpong Michael .
Abafana ba Rayon Sports ibyishimo ni byose hirya no hino mu gihugu
When @rayon_sports wins you know its a sleepless night pic.twitter.com/WIgmrIeK9P
— Fred Mwasa (@mwasa) April 20, 2019
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|