Rayon Sports inyagiye Gicumbi, irusha APR amanota 10

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports yihereranye Gicumbi iyitsinda ibitego 6-1, bituma irusha mukeba APR amanota 10 inafite ikindi kirarane.

Abakinnyi babanjemo

Gicumbi: Musoni Theophille, Uwineza Jean de Dieu, Muhumure Omar, Rutayisire Egide, Uwingabire Olivier, Nduwayo Valery, Harerimana Obed, Hakorimana Hamad, Mutebi Rachid, Ntijyinama Patrick,Mudeyi Souleiman.

Ikipe ya Gicumbi Fc yabanje mu kibuga
Ikipe ya Gicumbi Fc yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean D’Amour, Irambona Eric, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston,Niyonzima Oilivier Sefu, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Frank Lomami, Nahimana Shassir , Nsengiyumva Moustapha.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 8 w’umukino, kuri Coup-franc yatsinzwe na Kwizera Pierrot, ku ikosa ryari rikorewe Nahimana Shassir.

Masudi Juma nyuma y'ibihano byo gusiba imikino ibiri, yari yagarutse mu kazi
Masudi Juma nyuma y’ibihano byo gusiba imikino ibiri, yari yagarutse mu kazi

Ku munota wa 14 w’umukino, Nzayisenga Jean D’Amour bita Mayor yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, maze Lomami Frank wari uhagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri n’umutwe

Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Gicumbi, ku munota wa 30 w’umukino Nsengiyumva Moustapha yazamukanye umupira uca iruhande gato rw’izamu,gusa nyuma y’umunota umwe aza kongera kuzamuka atera ishoti akoresheje ukuguru kw’imoso, maze Musoni Theophille wahoze mu ikipe ya Rayon Sports ntiyamenya aho umupira unyuze, biba bibaye bitatu bya Rayon Sports ku busa bwa Gicumbi

Yewega yewega! Umutoza Okoko yumiwe ..
Yewega yewega! Umutoza Okoko yumiwe ..

Ku munota wa 43 w’umukino, Shassir Nahimana yanagiye Nsengiyumva Moustapha umupira, ahita awutanga kwa Muhire Kevin wahise acenga maze yohereza mu izamu n’ukuguru kw’imoso, biba 4 bya Rayon Sports ku busa bwa Gicumbi ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Ku munota wa 72 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Lomami Frank, Nahimana Shassir yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Moustapha ashose umunyezamu wa Gicumbi awukuramo, Lomami ahita yongezamo kiba kibaye igitego cya gatanu cya Rayon Sports.

Ku munota wa 85 w’umukino ku mupira wari utanzwe na Nova Bayama winjiye mu kibuga asimbuye Muhire Kevin, Nsengiyumva Moustapha yaje gutsindira rayon Sports igitego cya 6, ari nacyo cya kabiri muri uyu mukino, bituma anatoranywa nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.

Mu minota y’inyongera ikipe ya Gicumbi yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Ndayambaje nawe wari wagiyemo asimbuye, Gicumbi isubira mu rugo inyagiwe ibitego 6-1, bikaba bibaye ibitego 11 kuri 3 uteranyije imikino yombi bakinnye muri iyi Shampiyona.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports ihise igira amanota 61, ikaba isigaje umukino umwe w’ikirarane igomba kuzakina n’ikipe ya Mukura tariki ya 16/05/2017 (hatagize igihinduka), ikaba inarusha APR fc iyikurikiye amanota 10, ikanarusha Police Fc ya 3 amanota 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nkeneyekubumufane’wa’rayon’sports

Fidèle’shukur yanditse ku itariki ya: 13-05-2017  →  Musubize

HASIGAYE MUKURA.APR IKUREHO KBX.BAHATANIRE UMWANYA 3.

IZERETURIKUMWE JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Twishimiye insinzi ya rayon
sport ,njye nshimiye abakinnyi b’iyi kipe.Nimukomereze aho.

Bienvenue yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Rayor apr nicishe maketo bosco nyamagabe sawa umugoro

Bajeneza yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka