Rayon Sports igiye kongera gusabana n’abafana bayo mu Bubiligi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buratangaza ko bateganya guhura n’abafana babo baba mu gihugu cy’Ububiligi mu gikorwa bise “Rayon Sports Day”.

Rayon Sports ngo izungukira byinshi muri Rayon Sports Day yo mu Bubiligi
Rayon Sports ngo izungukira byinshi muri Rayon Sports Day yo mu Bubiligi

Biteganyijwe ko uyu muhango uzabera i Bruxelles, mu murwa mukuru w’Ububiligi, tariki ya 12 ugushyingo 2016.

Iyi “Rayon Sports Day” ni iya kabiri kuko iya mbere yabaye mu mwaka wa 2013.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko kuri iyi nshuro hazaba ibiganiro hagati y’abafana ba Rayon Sports baba mu Bubiligi.

Bazanungurana ibitekerezo ku buryo ikipe yabo yatera imbere; nkuko Rutagambwa Martin, umuyobozi wungirije w’umuryango wa Rayon Sports yabitangarije ikiganiro KT Sports tariki ya 19 Ukwakira 2016.

Agira ati “Rayon Sports Day’ twarayinogeje cyane kandi n’imyiteguro nk’abayobozi twarayirangije.

Twateguye iki gikorwa mu rwego rwo gusabana n’abafana tunabakangurira ko bagomba kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikipe yabo bayitera inkunga.”

Ikindi ngo ni uko bazanamurika igikombe cy’amahoro Rayon Sports yatwaye uyu mwaka wa 2016, ubwo yatsindaga APR ku mukino wanyuma igitego 1-0.

Rutagambwa avuga ko hazanaba umukino w’ubusabane. Abahoze bakinira Rayon Sports mu myaka yo hambere bazakina n’abakiniye Kiyovu Sports.

Agira ati “Tuzamurika igikombe cy’amahoro twatwaye tukimurikire abakunzi bacu, nyuma kandi twanateguye umukino w’ubusabane hagati y’abahoze badukinira n’abahoze bakinira Kiyovu.”

“Rayon Sports day” izanagaragaramo abahanzi bazasusurutsa abayitabiriye barimo Samputu, Kitoko Bibarwa n’abandi bataremezwa.

Rutagambwa avuga ko mu minsi iri imbere bateganya kwagura iki gikorwa kuburyo “Rayon Sports Day” izajya ibera mu bindi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

NJYEWENDIUMUGESHIMURISPECIALFORCERAYONTURARASHWANYAGUZA

JANVIER yanditse ku itariki ya: 23-10-2016  →  Musubize

uyu wiyise Aly Abdul nagirango nkubwire ko ukabije ubuswa nubuhezanguni gusa ukeneye kwiga.Rayon sport day itandukanye na Rwanda Day kuba hose harimo day ntacyo bivuze ahubwo se objectif za Rwanda day urazizi? iza rayon sport day se zo urazizi? ikindi APR uvuga se yajya mubibirigi kwishimana nabafana idafiteyo? plz jya uba umusportif ureke ubitekerezo byuzuyemo gufana.

Jay yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Abanyarwanda dufite ikibazo gikomeye cyo kutamenya kwihangira udushya! Umuntu afungura Business ye, mushuti we ati nange nabitekerezaga,,,bakaba bagiye mw’ihangana kw’isoko kandi bari inshuti!! kandi Ufunguye Salon de coiffure nge nkacuruza ibikoresho bikoreshwa muli Salon, wanteza imbere! nafungura Resto , ugacuruza ibyo kurya, twatezanya imbere!!! None ndebera ngo Rayon Sport Day !!! Kubera Rwanda Day!!! Ndayikunda Gikundiro ariko ndabigaye !

Aly Abdul Jr yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

bajye mububiligi guhura nabanze gutaha kuki batayisanga ikigali bakareba nuko ikina?yewe gasenyi ugezehe kurepe nahogutabarwa nabandi bigihugu mbonye impamvu mwana APR

umufana yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

rayon iracyarimo cg yavuyemo

ni fils from uganda yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

muraho ba kunzi bakugali today

ni fils from uganda yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka