Rayon itsinze Police Fc, itera intambwe ijya 1/2

Mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinze Police Fc ibitego 2-0 mu mukino wabereye Kicukiro

Ikipe ya Rayon Sports iteye intambwe igana muri 1/2 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda umukino ubanza, aho ikipe ya Police bizayisaba gutsinda ibitego birenze 2-0 kugira ngo ibanze gusezerera Police Fc.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Rayon SPorts iza gufungura amazamu ku munota wa 68, ku mupira wari utewe na Nshuti Dominique Savio, maze Nahimana Shassir ahita atsinda igitego n’umutwe.

Nshuti Dominique Savio watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Nshuti Dominique Savio watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego
Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego

Ku munota wa 89 w’umukino, Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kabiri, nyuma y’aho Nzayisenga Jean d’Amour Mayor yateraga ishoti mu izamu, Twagizimana Fabrice wa Police awukozaho umutwe, Nzarora Marcel arwana nawo uranga umujyana mu izamu.

Uko Rayon SPorts yatsindaga igitego, abafana ni gutya bayishimiraga
Uko Rayon SPorts yatsindaga igitego, abafana ni gutya bayishimiraga

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police Fc yabanje mu kibuga
Police Fc yabanje mu kibuga

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie, Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Foic, Imurora Japhet, Biramahire Abeddy na Usengimana Danny.

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Nzayisenga Jean D’Amour Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Tidiane Kone.

Mu wundi mukino wabereye i Rubavu, ikipe ya Marines na Espoir zangangije igitego 1-1, aho Mbaraga Jimmy yatsindiye Marines, mu gihe Mbogo Ally yaje kwishyurira Espoir.

Bamwe mu bakinnyi ba Police Handball Club bari baje gushyigikira Police Fc
Bamwe mu bakinnyi ba Police Handball Club bari baje gushyigikira Police Fc
Police irasa nk'iyatakaje amahirwe yo kugera muri 1/2
Police irasa nk’iyatakaje amahirwe yo kugera muri 1/2
Umenya ubu Rayon Sports yaryama igasinzira ....
Umenya ubu Rayon Sports yaryama igasinzira ....
Muvandimwe JMV ashaka uko yatanga umupira uvamo igitego
Muvandimwe JMV ashaka uko yatanga umupira uvamo igitego
Savio yari acungiwe hafi
Savio yari acungiwe hafi
Abafana ba Kiyovu bari baje gufana Police, ngo barebe ko yabakorera ibyo batabashije gukora
Abafana ba Kiyovu bari baje gufana Police, ngo barebe ko yabakorera ibyo batabashije gukora

Indi mikino ya 1/4 iteganyijwe kuri uyu wa mbere

Bugesera Fc vs APR Fc (Bugesera, 15:30)
Amagaju Fc vs AS Kigali (Nyamagabe, 15:30)

Imikino yo kwishyura ya 1/4

21/06/217: RAYON SPORTS FC vs POLICE FC (STADE ya Kigali 15:30)
21/06/2017: ESPOIR FC vs MARINES FC (RUSIZI, 15:30)
22/06/2017: APR FC vs BUGESERA FC( KICUKIRO, 15:30)
22/06/2017: AS KIGALI vs AMAGAJU FC (STADE ya Kigali, 15:30

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega Kiyovu ngo abafana bayo baramwara ,le ridicule n’ a pas de honte c’ est vrai. Rayon oyeeee nta mu opposanta ifite na ba Nyirabunani ntabo.

lengi lenga yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

APR WEURIYIMBIRE DORETWAJE

VITAL yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka