Polisi yatsinze abamotari mu mukino wo kurwanya ibiyobyabwenge

Ikipe ya Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyagatare yatsinze abamotari bo muri ako karere igitego 1-0 mu mukino wo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ikipe y'Abapolisi yatsinze iy'abamotari bakorera i Nyagatare
Ikipe y’Abapolisi yatsinze iy’abamotari bakorera i Nyagatare

Uwo mukino wabaye ubwo Polisi y’igihugu ikorera i Nyagatare yakanguriraga abaturage kwirinda ibiyobyabwenge na magendu, tariki ya 01 Gashyantare 2017.

Nyuma y’uwo mukino ikipe ya Polisi yahawe igihembo cy’ibihumbi 25RWf naho iy’abamotari ihambwa igihembo cy’ibihumbi 15RWf.

Polisi y’igihugu itangaza ko bakinnye uwo mukino n’abamotari mu rwego kubakangurira kujya baheka ibyo bazi kuko akenshi ngo aribo binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu; nk’uko AC Dismas Rutaganira, umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba abivuga.

Agira ati “Turabasaba ubufatanye bwo kurandura ibiyobyabwenge, iyi mipaka twegereye ni mwe mujya kuhafata na magendu igenda kuri moto zanyu.”

Akomeza avuga ko abanjiza, abacuruza ibiyobyabwenge na magendu ari abanzi b’igihugu bakwiye kurwanywa.

Ikipe y'abamotari yatsinzwe n'iy'Abapolisi igitego 1-0
Ikipe y’abamotari yatsinzwe n’iy’Abapolisi igitego 1-0

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tw’u Rwanda duturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ibiyobyabwenge bigaragara muri ako karere birimo kanyanga bituruka muri Uganda.

Abaturage ba Tabagwe bemera ko ibiyobyabwenge bibacaho babireba kandi ntibagire ubuyobozi babibwira.

Abaturage bamwe bavuga ko iyo batanze amakuru, abacuruza ibiyobyabwenge bazwi nk’Abarembetsi bakabimenya, bagirira nabi abo baturage babatanzeho amakuru.

Ikipe y'abapolisi yishimira intsinzi nyuma yo gutsinda iy'abamotari
Ikipe y’abapolisi yishimira intsinzi nyuma yo gutsinda iy’abamotari

Titian Nyagasaza, umwe muri abo baturage avuga ariko ko bagiye guhinduka bakajya batanga amakuru y’aho babibonye kuko aho bicururizwa n’aho binyura bahazi.

Agira ati “ Rwose binyuraho tubibona, aho binywerwa turahazi, tugiye kujya dutanga amakuru bifatwe kuko wa mugani byica umutekano kandi bidindiza iterambere. Ubu nahindutse rwose nzajya mbavuga.”

Augustin Rusanganwa, umunshinjacyaha mukuru ukuriye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare avuga ko abacuruza ibiyobyabwenge bahemukira intwari zaharaniye kubohora igihugu.

Ati “Ntabwo twavuga ko duharanira ubutwari mu gihe hari abacuruza ibiyobyabwenge n’ababinywa. Aho rwose tuba duhemukira intwari zaharaniye iki gihugu. Bayobozi, mubirwanye bicururizwa mu midugudu iwanyu.”

Ikipe y'Abapolisi bayihembye ibihumbi 25RWf naho iy'abamotari bayihemba ibihumbi 15RWf
Ikipe y’Abapolisi bayihembye ibihumbi 25RWf naho iy’abamotari bayihemba ibihumbi 15RWf

N’ubwo nta mibare atanga, Augustin Rusanganwa yemeza ko abantu batandukanye barimo gufungwa bazira gucuruza ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turwanye ibiyobyabwenge twivuye inyuma

deo yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka