Police inyagiye AS Kigali ihita ivana APR ku mwanya wa kabiri

Umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Police FC na AS Kigali warangiye Police iyitsinze ibitego 3-1 ihita inafata umwanya wa kabiri wari uriho APR FC.

Police FC iraye ku mwanya wa kabiri
Police FC iraye ku mwanya wa kabiri

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Usengimana Danny ku munota wa gatanu w’umukino, Songa Isae atsinda icya kabiri ku munota wa 15 mu gihe Danny Usengimana yongeye gutsinda igitego cya gatau ku munota wa 38 maze igice cyambere kirangira ari ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yahise ibona Penariti ku munota wa 46 biturutse ku mukinnyi Twagizimana Fabrice wa Police FC wateze mu rubuga rw’amahina Ndahinduka Michel wa AS Kigali, maze Rutahizamu Cimanga akayinjiza neza bikaba 3 bya Police 1.

AS Kigali yakomeje kureba uko yakwishyura aho yakomeje kotsa igitutu Police ariko byayinaniye iminota 90 y’umukino irangira nta gihindutse ari 3 bya Police kuri 1 cya As Kigali.

Police yatsinze uyu mukino yahise ifata umwanya wa kabiri wari ufitwe na APR FC aho yahise igira amanota 58 irusha APR FC amanota ibiri yahise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 56.

Abakinnyi babanjemo ba AS Kigali

Mu izamu:Batte Shamiru

Ab’inyuma:Iradukunda Eric,Mutijima Janvier,Tubane James na Kayumba Soter

Hagati:Murengezi Rodrigue,Ntamuhanga Tumaine,Ndayisaba Hamidu na Cyubahiro

Ab’imbere:Ndahinduka Michel na Mubumbyi Bernabe

Ababanjemo ba Police FC

Mu izamu: Nzarora Marcel

Ab’inyuma: Mpozembizi Muhammed,Muvandimwe J M V,Twagizimana Fabrice na Niwemwungeri Patrick

Hagati: Ndahayo eric,Nizeyimana Mirafa,Biramahire Christophe na Mico Justin

Ab’imbere: Danny usengimana na Songa Isaie

Pepinière yamanutse yongeye guhagama Amagaju

Ikipe ya Pepinière nubwo yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ibashije kunganya n’Amagaju igitego 1-1, ari nako byari byagenze mu mukino ubanza.

Ikipe ya Pepinière niyo yabanje igitego ku munota wa 15 gitsinzwe na Mugisha Gilbert uheruka guhamagarwa mu Mavubi, kiza kwishyurwa na Mugisho Amani ku mupira yari ahawe na Shabban Hussein Tchabalala.

Uko indi mikino yarangiye

Ku wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017

AS Kigali 1-3 Police
Kirehe 0-0 Gicumbi
Marines 1-0 Kiyovu
Musanze 4-2 Mukura
Pepiniere 1-1 Amagaju

Ku cyumweru tariki ya 28 gicurasi 2017
Rayon Sports vs APR
Etincelles vs Bugesera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka