Police FC itesheje Rayon Sports amanota bituma APR FC ikomeza kuyobora

Mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wahuzaga ikipe ya Police FC na Rayon Sports urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Police FC na Rayon Sports zanganyije ibitego 2-2. Aha abakinnyi bari kurwabira umupira
Police FC na Rayon Sports zanganyije ibitego 2-2. Aha abakinnyi bari kurwabira umupira

Uyu mukino wa 17 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa 25 Gashyantare 2017, wagombaga kuba mbere ariko kubera Rayon Sports yari iri mu mikino nyafurika mu rwego rw’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ntiwabaye.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa munani gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku mupira yari ateye mu izamu, maze umuzamu Bwakweli ntiyabasha kuwufata.

Police FC yishuuye icyo gitego ku munota wa 15, gitsinzwe na rutahizamu Danny Usengimana.

Nyuma y’iminota 14 gusa Police FC yatsinze gitego cya kabiri, cyatsinzwe na Mico Justin ku mupira wari uhinduwe na Danny Usengimana maze igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Police FC kuri kimwe cya Rayon Sports.

Amakipe yagarutse mu gice cya kabiri ashakisha ibindi bitego maze ku munota wa 81, Nahimana Shassir atsinda igitego cyo kunganya umukino urangira ari ibitego 2-2.

Kwizera Pierrot yakomeje gushaka ibitego
Kwizera Pierrot yakomeje gushaka ibitego

Kunganya kwa Rayon kwatumye iguma ku mwanya wa kabiri. Irushwa inota rimwe na APR FC yo yamaze gukina ibirarane byayo bibri. APR FC ifite amanota 38 mu gihe Rayon ihise igira amanota 37.

Gusa ariko isigaje umukino w’ikirarane izakina na Espoir FC, tariki ya 1 Werurwe 2017.

Uyu mukino wa shampiyona warebwe kandi na Perezida wa FIFA Gianni Infantino waje mu Rwanda gushyira ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA, FIFA izanagiramo uruhare mu kuyubaka.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino waje mu Rwanda yakurikiranye umukino
Perezida wa FIFA Gianni Infantino waje mu Rwanda yakurikiranye umukino
Abafana bari bitabiriye umukino baringaniye
Abafana bari bitabiriye umukino baringaniye
Abapolisi bari baje gufana ikipe yabo
Abapolisi bari baje gufana ikipe yabo

Ababanjemo ba Police FC

Mu izamu: Bwanakweli Emmanuel
Ba myugariro: Mpozembizi Mohamed,Muvandimwe Jean Marie Vianney,Uwihoreye Jean Paul na Umwungeri Patrick
Abo hagati: Ngendahimana Eric,Mwizerwa Amin,Nizeyimana Mirafa na Imurora Japhet
Ba Rutahizamu: Usengimana Danny na Mico Justin

Ababanjemo ba Rayon Sports

Mu izamu: Ndayishimiye Jean Luc Bakame
Ba myugariro: Manzi Thierry,Sibomana Abouba,Rwatubyaye Abdul na Mugabo Gabriel
Abo hagati: Mugheni Fabrice kakure, Mugisha Francois ,Nshuti Dominique Savio na Nova Bayama
Ba Rutahizamu: Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Bravo kuri polisi FC erega iyi kipe ifite ubushobozi kuko irashyigikiwe haba ku mikoro ndetse n’ubuyobozi bwiza, gus anatwe abafana turayifuriza gutwara igikombe.

boniface yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

rayon tuyirinyuma

KARUBAMBANA STRATON yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

ariko se andi makipe ko mutayavuga kandi yakinnye?

ildephobse yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

Ese kuki muvuga ngo Police yabujije amanota 3Reyon?,zose nikipe ziri mukiciro kimwe, ahubwo mureke muze murebe akagiye kuba kuri Rayon Nokudahemba abakinyi kwayo, ubundi kirazirako Rayon yarangiza Champion yose hatajemo ibibazo, genda Reyon waragowe.

Kgb yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

Rayon oyeeeeee songa mbere turakwemera cyane
Courage masudi kemura ikibazo cyo kwicaza abantu bafite uburambe mumupira ugashyira abashyasha ikindi muhembe abakinnyi kugirango bakine kamara kwivumbura gutyo sibyo kuko wadusebeje cyaneee so ubutaha ntuzabikore gutyo

Rachel yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Rayon oyeeeeee songa mbere turakwemera cyane
Courage masudi kemura ikibazo cyo kwicaza abantu bafite uburambe mumupira ugashyira abashyasha ikindi muhembe abakinnyi kugirango bakine kamara kwivumbura gutyo sibyo kuko wadusebeje cyaneee so ubutaha ntuzabikore gutyo

Rachel yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka