Pepiniere Fc izongera gukinira ku kibuga cyayo cyamaze gusanwa

Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere (Pepiniere Fc) buratangaza ko iyi kipe izongera kwakirira imikino ku kibuga cyayo nyuma yo kugisana.

Iki cyemezo cyafashwe ngo nyuma y’aho mu mikino iheruka yagiye ikinirwa kuri icyo kibuga giherereye mu murenge wa Runda ahazwi ku izina ryo ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, yakunze kugora amakipe yombi bagasanga icyo kibuga kigomba kubanza gusanwa.

Iki kibuga mu gihe cy'imvura ni uku kiba kimeze
Iki kibuga mu gihe cy’imvura ni uku kiba kimeze

Iki cyemezo kigomba gutangirana n’umukino wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Ukuboza 2016 aho Pepiniere yagombaga kwakirira APR ku Ruyenzi, ariko uyu mukino ukaba ugiye kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikibuga ikiniraho ku Ruyenzi, aha Pepiniere yakinaga na Rayon umukino wa gicuti mbere y'uko shampiyona itangira
Ikibuga ikiniraho ku Ruyenzi, aha Pepiniere yakinaga na Rayon umukino wa gicuti mbere y’uko shampiyona itangira

Munyankumburwa Jean Marie Umunyamabanga wa Pepiniere aganira na Kigali Today, yavuze ko bamaze gufata icyemezo cyo kuba bahagaritse gukinira kuri iki kibuga nyuma yo kubona kitameze neza

Yagize ati ”Ni icyemezo twafashe kuko nk’ubushize dukina na Police ikibuga wabonaga kigora impande zombi kandi uretse na Police n’indi mikino twahakiniye wabonaga kimeze nabi.”

“Turashaka rero gusana ikibuga cyacu ku buryo imvura izajya igwa amazi ntareke mu kibuga ndetse no ku gihe cy’izuba ahari ibinogo tubisibe ku buryo amakipe azajya ahakinira yishimye”

Twifuje kumenya icyo Ferwafa ivuga kuri uyu mwanzuro Pepiniere yafashe kandi iki kibuga kitarahagaritswe mu byari bitemerewe gukinirwaho maze umuvugizi wa Ferwafa Mussa Hakizimana ntiyitaba Telefoni ye igendanwa.

Ubuyobozi bwa Pepiniere butangaza ko mu mikino yo kwishyura iki kibuga kizaba cyaramaze gutunganywa neza ku buryo imikino izatangira kuhakinirwa.

Ikipe ya Pepiniere yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2016, ubu ikaba itarabasha gutsinda umukino n’umwe mu mikino 8 ya shampiyona aho kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka