Okoko arashinja abatamushaka gutsindisha Mukura VS

Umutoza Okoko Godfrey wa Mukura yatangaje ko mu ikipe hari abantu bazana umwuka mubi, bagaragaza ko batamushyigikiye ibyo bikaba imbarutso yo kutitwara neza kw’ikipe.

Ni nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Kirehe FC na Mukura VS ku wa 28 Mutarama 2017, Kirehe itsinda Mukura 3-1.

Amakipe yombi yahatanye, birangira Kirehe itwaye amanota atatu
Amakipe yombi yahatanye, birangira Kirehe itwaye amanota atatu

Umutoza Okoko n’agahinda kenshi yagaragarije itangazamakuru ko mu ikipe ya Mukura harimo ibibazo by’agatsiko kadashaka umutoza, ibyo bigatuma ikipe inanirwa kwitwara neza.

Ati“ Muri Mukura hari abantu badashaka umutoza, kandi ni bo bantu batazana umusaruro muri iyo kipe, umuntu udashaka umutoza, nyamara umusaba gutanga inkunga byibura y’amafaranga 5000 ati ntayo mfite, akazana akajagari gusa ngo ntashaka umutoza, ni ikibazo”.

Okoko ati "Hari agatsiko k'abantu banyanga banandwanya, none ikipe yatsinda ite"?
Okoko ati "Hari agatsiko k’abantu banyanga banandwanya, none ikipe yatsinda ite"?

Okoko akomeza avuga ko ikipe ifite umuyobozi mwiza ariko hejuru ye hakaba abandi bashaka gusenya ikipe.

Ati “Abantu bashaka kuzana ibibazo baracyariho barwanya umutoza, kandi si njye kibazo, ikibazo hari abantu bashaka gusubiza ubuyobozi mu maboko yabo, waba uri umutoza abantu bakurwanya ikipe igatsinda ite?”.

Okoko yabajijwe ku magambo amaze iminsi avugwa ko ubuyobozi bw’ikipe bwaba bwamaze gusinyisha Ivan Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, avuga ko ayo makuru ntacyo ayaziho.

Ati “Ntabyo nzi, njye ndacyari umutoza wa Mukura n’ubu ngiye kumanukana n’ikipe i
Butare”.

Mu mukino wahuje Kirehe Fc na Mukura, waranzwe n’ubusatirizi bukomeye bwa Kirehe FC yari imaze iminsi itabona amanota atatu, Mukura nayo igaragaza imbaraga nke.

Ku munota wa 12 Muhoza Trésor wa Kirehe FC ni we wafunguye izamu rya Mukura ariko nyuma y’iminota mike Cyiza Hussein wa Mukura aza kwishyura igitego.
Kirehe yakomeje gusatira Mukura, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Kirehe yongeye kunyeganyeza inshundura za Mukura ku gitego cyatsinzwe na Ndikumasabo Ibrahim, igice cya mbere kirangira ku bitego 2-1.

Amakipe yombi yahatanye, birangira Kirehe itwaye amanota atatu
Amakipe yombi yahatanye, birangira Kirehe itwaye amanota atatu
Abafana ba Kirehe mu byishimo byinshi
Abafana ba Kirehe mu byishimo byinshi

Kirehe FC yakomeje kwiharira umupira mu gice cya kabiri ibona na penariti ku munota wa 30 nyuma y’uko myugariro wa Mukura agaruje umupira intoki.
penariti yinjijwe neza na Nyamugenda Fiston umukino urangira ku ntsinzi ya Kirehe ku bitego 3-1.

Sogonya Hamisi umutoza wa Kirehe yavuze ko yari yashyize imbaraga mu gutegura uwo mukino nyuma y’uko amaze iminsi atakaza amanota, avuga ko yiteguye gukina neza imikino yo kwishyura nyuma yo kongera abakinnyi 4 b’abahanga mu ikipe.

Ikipe ya Mukura itozwa n’umutoza Okoko, isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 12 n’amanota 15, aho yatsinze imikino 3, itsindwa 6, inganya 6.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukura Niyicare Hamwe Ishakire Umuti Ikibazo Kiri Mwikipe Naho Umutoza Nareke Kwitwaza Ibidashoboka.Murakoze!

Ismael Tuyishimire yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka