Nshimiyimana Canisius wahoze akinira Amavubi yanditse igitabo ku buzima yaciyemo

Nshimiyimana Canisus wakiniye ikipe ya Mukura Victory Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe mu mupira w’amaguru ndetse no kuri ruhago Nyarwanda muri rusange.

Icyo gitabo cyanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, Nshimiyimana avuga ko ateganya, kugisohora mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2017.

Yanditse igitabo cy'ubuzima bwe mu mupira w'amaguru mu rwego rwo kumenyekanisha umupira wo hambere no gukundisha abana gusoma
Yanditse igitabo cy’ubuzima bwe mu mupira w’amaguru mu rwego rwo kumenyekanisha umupira wo hambere no gukundisha abana gusoma

Ni igitabo ngo kigamije gukundisha abakiri bato gusoma, kinabafasha kumenyekanisha umupira w’amaguru wo hambere.

Aganira na Kigali Today yagize ati” Iki gitabo gikubiyemo ubuzima bwanjye, ibirometero nakoraga n’amaguru nkajya mu myitozo ya Mukura, ifunguro ridahagije n’abantu bamfashije ndetse n’ibibuga nakiniyeho.

Harimo kandi abakinnyi mbona b’ibihe byose, nkanavuga ukuntu amafaranga ya mbere nabonye nahise nyagura igare ry’ibihumbi 6500 n’ibindi.”

Yakiniye Mukura igihe kinini kugeza asoje ruhago
Yakiniye Mukura igihe kinini kugeza asoje ruhago

Nshimiyimana avuga kandi ko n’ubwo yarangije kwandika icyo gitabo amikoro yo kugisohora (Printing) ntayo afite, akaba asaba ko umuntu ufite ubushobozi yamutera inkunga kigasohoka.

Nshimiyimana Canisus yakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo aho yakiniye ikipe ya Mukura kuva muri 1998 kugeza muri 2010. Yanakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi yagiye mu gikombe cy’Afurika bwa mbere.

Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru muri 2010 yabaye umutoza wungirije muri Mukura, ubu akaba ari umutoza w’abana bato.

Yanakiniye n'Amavubi yitabiriye igikombe cy'Afurika,
Yanakiniye n’Amavubi yitabiriye igikombe cy’Afurika,
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega initiative nziza. Nihageho uburyo bwo kukigura en avance nubwo kitarasohoka. Yenda wabona ayo kugisohora tukazagitegereza. Ni byiza rwose. Muze dushyigikire aba legends ba Ruhago nyarwanda niba dushaka guteza imbere umupira w’amaguru. Courage Canisius. Ndakwibuka waduhaga ibyishimo i Butare. Hamwe na Munyaneza Djuma Ronaldinho wa Butare. Hhh. Ese Amakuru ya Djuma?

Clement yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Ariko Canisius ko atajya avuga ko yakinnye no mu magaju akiba muri 2eme division? Icyo gihe yahinaga kuri 5 muri 1997.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka