Ndikumana Hamad Katauti na Bonaventure Gangi bitabye Imana

Ndikumana Hamad Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bazwi mu mateka y’umupira w’u Rwanda bitabye Imana muri iri joro.

Mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru ko Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports, ndetse na Gangi wari umaze iminsi arwaye ko bitabye Imana.

Katauti yari yaraye akoresheje imyitozo muri Rayon Sports

Mu kiganiro twagiranye na Mugemana Charles muganga wa Rayon Sports, yadutangarije ko yahamagawe n’umusore ubana na Katauti, amubwira ko amurembanye ku buryo butunguranye, ariko agiye kumureba asanga amaze gushiramo umwuka

Yagize ati "Umusore babana yampamagaye ambwira ko Katauti arembye, ngo bari kumwe nta kibazo afite, ubundi amubwira ko ari kubabara mu gatuza, atangira no kubabara mu nda, aza kumuha Fanta ngo anywe arangije ahita ayiruka, akomeje kuremba ahita ampamagara"

"Nahise njya kumureba mugezeho nka saa sita z’ijoro nsanga aryamye ku gitanda yashizemo umwuka, nahise mpamagara ingobyi y’abarwayi ya CHUK, baje basanga yapfuye, birantungura cyane kuko yari yakoze imyitozo hamwe n’abakinnyi ubona afite imbaraga cyane nta kibazo na kimwe"

yari yakoranye imyitozo n'abakinnyi (Ifoto:Ruhagoyacu)
yari yakoranye imyitozo n’abakinnyi (Ifoto:Ruhagoyacu)
Katauti mu myitozo ye ya nyuma yabaye kuri uyu wa Kabiri
Katauti mu myitozo ye ya nyuma yabaye kuri uyu wa Kabiri
Katauti wahoze akinira Amavubi na Rayon Sports, ubu yari umutoza wungirije wa Rayon Sports
Katauti wahoze akinira Amavubi na Rayon Sports, ubu yari umutoza wungirije wa Rayon Sports

Uwahoze ari myugariro w’Amavubi Hategekimana Bonaventure Gangi nawe yitabye imana.

Ni amakuru Kigali Today ikesha mushiki wa Gangi wo kwa se wabo witwa Uwamahoro Liliane wari umurwaje.

Uwamahoro yagize ati "ni byo twakiriye inkuru y’akababaro ibika urupfu rwe mu gitondo, saa cyenda zo kuri uyu wa gatatu, yari amaze amezi abiri arwariye i Butare mu bitaro bya Kabutare, hari hashize igihe abaganga bansabye gutaha kuko Gangi yari arembye bityo bamujyana mu cyumba cye wenyine."

Gangi nawe yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kabutare
Gangi nawe yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kabutare

Hategekimana Bonaventure wamenyekanye cyane ku izina rya Gangi, yari umwe mu bakinnyi bakinnye mu makipe yose akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO Fc,yakinnye kandi no mu yandi makipe arimo Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze yashorejemo umupira kubera uburwayi.

Minisiteri y’umuco na siporo yafashe mu mugongo imiryango ya ba nyakwigendera, nkuko byatangajwe na Minisitiri Uwacu Julienne abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 46 )

Ariko Mana koko ntaheza h’isi. nibiruhukire mu mahoro Imana ibakire mu bayo ntakundi.

Elie yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Abanyarwanda twese twikomeze

Alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Abanyarwanda twese twikomeze

Alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Abanyarwanda twese twikomeze

Alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

impanuka ntaho zitaba umugani Wa gikeri rip rip ahomwagiye ntawe utazahanyura ukoyaba arikose ugomba kuzasinzira ubutazakanguka

hui yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Uwiteka abakire

james yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Yebabawe ndababaye cyane katawuti and Gangi rest in peace

Cyprien yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Nyagasani niyakire izontore zikomeze gusabira sport y

u Rda

james yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Imana ibakire mubwami bwayo. ibahe iruhuko didashira. Amen ariko katauti bamukorere ibipimo wasanga yariye ishano

Charles yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Imana ibakire .katawuti aradutunguye peee imana nigitangaza abo dukunda yo ibakunda kuturusha

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Birababaje cyane kunkuru nkixi zicyamugono peeeeee ntibyumvikana cyane cyane kurupfu rwa katauti kbs kuko byoturenxe nka bakunxi bimikino gusa twifatanyije nimiryango yabo mukababaro

regine yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Nange nifatanije n’umuryango mugari wa rayon sport abo batashye Imana ibakire mubayo.

Ndayisenga Jackson ntaribi yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka