Mugheni Fabrice yahagaritswe anakatwa umushahara muri Rayon Sports

Umukinnyi Mugheni Fabrice yamaze guhagarikwa icyumweru muri Rayon Sports, anakatwa umushahara nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi muri iyi kipe

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports iviriye muri Nigeria, yahise itangira imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri, gusa si ko abakinnyi bose b’iyi kipe babashije gukora imyitozo.

Mugheni Fabrica wamaze guhagarikwa icyumweru adakorana n'abandi imyitozo
Mugheni Fabrica wamaze guhagarikwa icyumweru adakorana n’abandi imyitozo

Bagisoza imyitozo, twegereye umutoza Masudi Juma tumubaza impamvu bamwe mu bakinnyi batari kugaragara mu myitozo barimo Munezero Fiston, Moussa Camara, ndetse na Mugheni Fabrice, aza kugutangariza ko Camara na Fiston bafite utubazo tw’imvube ariko tworoheje, gusa adutangariza ko Mugheni Fabrice we bamuhaye igihano cyo kumara icyumweru Atari kumwe na bagenzi, azira kuba yaragaragaje imyitwarire mibi mu ikipe.

“Mugheni twamuhannye icyumweru kimwe, azongera gutangirana imyitozo n’abandi ku wa Gatatu, tukazanamukata amafaranga, ntabwo twakwemera indiscipline muri Rayon Sports, umuntu akoze ikosa nk’iryo ukamureka n’undi ejo yazabikora, niba adafite ikinyabupfura nk’icy’abandi ntabwo twabireka gutyo” Masudi, umutoza wa Rayon Sports

Mugheni Fabrice azanakatwa umushahara mu gihe cy'icyumweru cyose
Mugheni Fabrice azanakatwa umushahara mu gihe cy’icyumweru cyose

N’ubwo umutoza Masudi Juma atigeze atangaza imyitwarire mibi uyu mukinnyi yagaragaje iyo ariyo, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Mugheni Fabrice yaba yaratutse umutoza Lomami Marcel.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi ataza kugaragara mu mukino uza guhuza Rayon Sports na Rugende Fc mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatatu, ndetse ntazanagaragara mu mukino iyi kipe izakina na Rivers United yo muri Nigeria n’ubwo ubusanzwe yari afite amakarita y’umuhondo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rayon ni ikipe ikomeye yiyubashe umukinyi.akoze amakosa nukumuhana.

ALEX yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Nta gitangaje kirimo kuba yamututse. gutukana muri Rayons n’ibisanzwe. gusa umwiryane urimo ugiye gututumba nyuma y’umukino wa Rivers United.

Siboniyo yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

urabeshya wowe

gallas yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka