Mozambique: Imyitozo ya mbere ya Rayons Sport iyikoze imurukiwe n’amamodoka y’abafana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ni bwo Rayons Sport yageze i Maputo muri Mozambique, aho igiye mu mukino wo kwishyura izakina na Costa do Sol yo muri iki gihugu, izatsinda indi ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Bakoze imyitozo bamurikiwe n'amamodoka y'abafana
Bakoze imyitozo bamurikiwe n’amamodoka y’abafana

Ku mugoroba iyi kipe imaze kwakirwa ikagezwa mu icumbi, yashatse gukora imyitozo ihabwa ikibuga kitagira amashanyarazi, biba ngombwa ko abafana benshi b’Abanyarwanda baje kuyakira bayimurikira bakoresheje amatara y’imodoka iritoza.

Umutoza Ivan Minaert wa Rayons Sport abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuzeko babima amatara bagira, nta na kimwe kizababuza gutsinda uyu mukino.

Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup yakinnye na Costa do Sol i Kigali.

Muri uyu mukino izakina kuri uyu wa gatatu, irasabwa kwihagararaho ntizatsindwe ibitego birenze bibiri, ikazahita yerekeza mu matsinda y’amarushanwa ya CAFConfederation Cup.

Niramuka yeseje uyu muhigo izaba ibaye ikipe ya mbere mu mateka y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro.

Mu kiganiro n’umuntu uzi amategeko agenga aya marushanwa yavuze ko Rayons Sport nta burenganzira yari ifite bwo guhabwa ikibuga, ngo kuko ikipe ihabwa ikibuga umunsi umwe mbere y’uko ikina kandi ikitoreza aho izakinira uwo mukino.

Reba Rayons Sport mu myitozo mu ijoro ryakeye imurikiwe n’amatara y’imodoka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Reyon sport tuyirinyuma nubwo ntayifana arko ibyo nibyama clubs,ubu noneho isohokeye urwanda,ntampamvu tutayishyigikira,Reyon izabikora murakoze.

KAYIRANGA Joseph yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Ntakosa bakoze kuba bataraduhaye amatara yabo niko amategeko abivuga gusa tuzabatsindira niwabo kko dufite inyota yo kujya mumatsinda.

Keny yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Mubihorere tuzabatsinda baboneko imyitozo iduhoramo tubarimbire murera

Bimenyimana Jean rambert yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Hano mu ruhango Gikundiro yacu tuyirinyuma nkaba rayon kandi twizeye ko tuzabona intsinzi kuko dufite impamba ihagije.

Ndagijimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka