Kubaka Stade Amahoro n’izindi nyubako ziyikikije bigeze kure (Amafoto)

Inyubako nshya ya Stade Amahoro iri hafi kuzura, kuko igeze ku kigero cya 87% yubakwa. Stade Amahoro nshya izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, mu gihe isanzwe yajyaga yakira abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 20 na 30, bivuze ko inshya izaba ikubye hafi kabiri iyari isanzwe.

Ikibuga n'aho kwicara hararangiye, ubu hari gukorwa tapis yo gusiganwa izengurutse ikibuga
Ikibuga n’aho kwicara hararangiye, ubu hari gukorwa tapis yo gusiganwa izengurutse ikibuga

Ikibuga cy’umupira w’amaguru kizaba kigizwe n’ubwatsi bugezweho buzwi nka Hybrid, bukaba ari ubwatsi bukubiyemo ubwatsi kimeza ndetse n’ubwatsi bw’ubukorano, bukaba ari na bwo buri ku kibuga cy’imyitozo kiri inyuma ya Stade Amahoro.

Iyi Stade izaba irimo ikibuga cyagenewe gukorerwaho amasiganwa (running track), bikazaba ari na ko bimeze ku kibuga cy’imyitozo cy’inyuma ya Stade, na cyo kikazaba gifite amatara ku buryo cyazajya kinakoreshwa mu masaha y’ijoro.

Usibye ikibuga cy’imyitozo cy’umupira w’amaguru, inyubako izwi nka Petit Stade na yo yamaze kuvugururwa ishyirwamo intebe zijyanye n’igihe, ndetse n’igisenge kirazamurwa kugira ngo kijyane n’ibipimo mpuzamahanga bisabwa ku mikino y’intoki, ikazaba yo yakira abantu 1000.

Iruhande rwa Petit Stade, na ho havuguruwe inyubako isanzwe ikinirwamo imikino y’abafite ubumuga, iyi na yo ibikorwa by’ingenzi bikaba byararangiye.

Mu gihe kubaka Stade Amahoro n’izindi nyubako ziyishamikiyeho bigeze ku kigero cya 87%, biteganyijwe ko nibura mu kwezi kwa 5/2024 ibikorwa byose bizaba byarangiye, hagategerezwa igihe izatangira gukoresherezwa.

Ibikorwa by'ingenzi byararangiye
Ibikorwa by’ingenzi byararangiye
Intebe zamaze kugera muri Stade yose
Intebe zamaze kugera muri Stade yose
Aho abafana bicara hose haratwikiriye
Aho abafana bicara hose haratwikiriye
Ubwatsi bw'ikibuga bunogeye ijisho
Ubwatsi bw’ikibuga bunogeye ijisho
Stade Amahoro ubu irimo ubwatsi bugezweho
Stade Amahoro ubu irimo ubwatsi bugezweho
Ahazajya hacururizwa ibyo kunywa no kurya na ho hari kurangira
Ahazajya hacururizwa ibyo kunywa no kurya na ho hari kurangira
Urebeye muri Stade Amahoro imbere, aha ni ahari ikibuga cy'imyitozo
Urebeye muri Stade Amahoro imbere, aha ni ahari ikibuga cy’imyitozo
Ikibuga cyimyitozo kizaba gifite ubwatsi nk'ubwa Stade Amahoro, nacyo cyamaze gukorwa
Ikibuga cyimyitozo kizaba gifite ubwatsi nk’ubwa Stade Amahoro, nacyo cyamaze gukorwa
Usibye ikibuga cy'umupira w'amaguru cy'imyitozo, hari no gukorwa ibindi bibuga by'imikino y'intoki
Usibye ikibuga cy’umupira w’amaguru cy’imyitozo, hari no gukorwa ibindi bibuga by’imikino y’intoki
Patit Stade izajya yakira abantu 1000
Patit Stade izajya yakira abantu 1000
Inyubako ya Petit Stade na yo isa nk'iyarangiye
Inyubako ya Petit Stade na yo isa nk’iyarangiye
Igisenge cya Petit Stade cyarongerewe
Igisenge cya Petit Stade cyarongerewe
Imirimo iragana ku musozo muri Petit Stade
Imirimo iragana ku musozo muri Petit Stade
Aho abafana bazajya bazamukira bajya mu byicaro byabo muri Petit Stade
Aho abafana bazajya bazamukira bajya mu byicaro byabo muri Petit Stade
Stade Amahoro na Petit Stade, imbere yazo hari kubakwa parking
Stade Amahoro na Petit Stade, imbere yazo hari kubakwa parking
Petit Stade Amahoro izajya abantu 1000
Petit Stade Amahoro izajya abantu 1000
Inyubako ya Petit Stade iri kugana ku musozo
Inyubako ya Petit Stade iri kugana ku musozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Petit Stade ko abantu 1000 ari bake??!!

Regis yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka