Kiyovu Sports isubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 53

Ikipe ya Kiyovu Sports itsinzwe na Rayon Sports ihita isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka isaga 53 yari imaze mu cyiciro cya mbere

Kiyovu Sports yabanjemo mbere gato yo gusubira mu cyiciro cya kabiri
Kiyovu Sports yabanjemo mbere gato yo gusubira mu cyiciro cya kabiri

Mu mukino wagombaga kurokora Kiyovu Sports wabereye kuri Stade Mumena, Kiyovu Sports yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

Iyi niyo Rayon Sports isubije Kiyovu mu cyiciro cya kabiri
Iyi niyo Rayon Sports isubije Kiyovu mu cyiciro cya kabiri
Babanje gusaba Nyagasani ngo abagenderere kuri uyu munsi ...
Babanje gusaba Nyagasani ngo abagenderere kuri uyu munsi ...

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na Tidiane Koné ku mupira yari ahawe na Nova Bayama, nyuma yo gucenga abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu mpaka yinjiye mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 70 kuri Coup-Franc yatewe na Kwizera Pierrot, Kiyovu iza kubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Lomami Andre

Abafana ba Rayon Sports ngo bari baje gushyingura Kiyovu
Abafana ba Rayon Sports ngo bari baje gushyingura Kiyovu
Bakame nta kazi kenshi yabonye muri uyu mukino
Bakame nta kazi kenshi yabonye muri uyu mukino

Uko indi mikino yarangiye

Mukura VS 0-1 Kirehe FC
Gicumbi FC 1-3 Pepiniere
APR FC 1-2 Bugesera
Police FC 4-2 Marines
Musanze 1-0 Sunrise
Espoir 0-1 AS Kigali

Abakinnyi batsinze ibitego byinshi

1. Usengimana Dany (Police Fc)-19
2. Wai Yeka (Musanze Fc)-18
3. Mico Justin (Police Fc)-15
4. Kambale Salita (Etincelles)-14
5. Shassir Nahimana (Rayon)-13
6. Shaban Hussein (Amagaju)-12
7. Mutebi Rashid (Gicumbi Fc)-11
8. Ssentongo Faruk (Bugesera)-11
9. Pierre Kwizera (Rayon)-11
10. Moussa Camara (Rayon Sports)-10

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa niyoegabo jados
kiovu irakuze bayihe ikiruhuko kizabukuru

jados yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka