Kiyovu Sport yasinyishije Kalisa Rachid wakinaga muri Slovakiya

Ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje ko yasinyishije Kalisa Rachid wakinaga muri MFK TOPVAR Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia.

Kalisa Rachid asinyiye Kiyovu nyuma y’uko muri 2016 yari yaguzwe n’ikipe yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia yitwa MFK TOPVAR TOPOLCANY ajyanye n’abakinnyi Iranzi Jean Claude na Ombolenga Fitina ubwo yavaga muri Police.

Kalisa Rachid yagiye muri Slovakiya avuye muri Police Fc (Ifoto: The New Times)
Kalisa Rachid yagiye muri Slovakiya avuye muri Police Fc (Ifoto: The New Times)

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Rachid Habimana Umunyamabanga wa Kiyovu, yemeje aya makuru aho yagize ati ”Ni byo Kalisa yasinye umwaka umwe aje yiyongera ku bandi bakinnyi bazadukinira muri shampiyona, twaramushimye ndetse n’umutoza aramushima ni yo mpamvu twamuguze”

Kalisa Rachid ajya anahamagarwa mu Mavubi
Kalisa Rachid ajya anahamagarwa mu Mavubi

Habimana yakomeje avuga ko intego za Kiyovu uyu mwaka ari izo kwitwara neza ku buryo isura mbi yagaragaje umwaka ushize izasibangana cyane ko yemeza ko yaba umutoza n’abakinnyi bafite ubunararibonye.

Ati ”Dutorwa ikintu cya mbere twiyemeje ni ukugarura isura nziza Kiyovu yahoranye dore ko umwaka ititwaye neza turashaka kugarura abakunzi bacu ku bibuga ariko byose bizaterwa n’intsinzi niyo mpamvu twiyubatse kandi tukinakomeje kwiyubaka kandi dufite abakinnyi n’umutoza beza”

Kiyovu yamaze kugura abakinnyi benshi uyu mwaka
Kiyovu yamaze kugura abakinnyi benshi uyu mwaka

Kalisa Rachid nyuma yo gusesa amasezerano na MFK TOPVAR Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia we na Fitina Ombolenga, berekeje mu gihugu cya Espagne kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu cyiciro cya 3 yitwa UCAM Murcia biza kwanga agaruka mu Rwanda.

Uyu mukinnyi Kalisa yujuje umubare w’abakinnyi 29 Kiyovu ifite, akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi bazwi cyane baguzwe nka Mugheni Fabrice wakinaga muri Rayon, Habyarimana Innocent wavuye muri APR, Ndori Jean Claude wavuye muri As Kigali na Mbogo Ally wavuye muri Espoir.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuv ishobora gukora agashya muri uyu mwaka

Clement yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

NDABONA HABURAMO ABANYAMAHANGA 2 gusa ubundi ikipi igatwara CHAMPIYONA.

GGG yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Kiyovu oyeee! turagishyigikiye. uzankubitire Gasenyi ibikurikiyeho by’ igikombe nabyo ubitekerezeho ariko wangaruriye umugore wanjye wanyigometseho ngo nuko nakennye

yahaya yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka