Kirehe FC yasinyishije bane, hategerejwe 3 barimo Radju

Mu gukomeza kwitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda, Kirehe FC imaze gusinyisha abakinnyi bane, mu gihe batatu bategerejwe.

Nkuko Sogonya Hamisi Kishi umutoza wa Kirehe FC yabitangarije Kigali Today mu myitozo yo ku wa 11 Mutarama, yavuze ko abakinnyi bakenewe muri Kirehe FC ari barindwi, bane bakaba barangije gushyira umukono ku masezerano.
Agira ati “Bane bamaze gusinya hari Twagiramungu Jeam Marie alias Kidega, hari uwitwa Paul,ni umugande w’umwataka nawe azaza ku cyumweru wamaze gusinya, hari Bukuru Hassani umurundi wahoze akina muri AS Kigali, hari n’undi munyakameruni wamaze gusinya ariko ntabwo nibuka izina rye”.
Abakinnyi batatu batarasinya ariko bamaze kuvugana n’ikipe hari uwitwa Nsengiyumva Eric wavuye mu ikipe y’Intare, abandi batererejwe mu ikipe ngo basinye amasezerano nkuko Umutoza Sogonya akomeza abivuga.
Ati “Abatarasinya hari uyu musore Eric uri mu igeragezwa, hari n’undi witwa Niyonkuru Juma Uzwi nka Radju,y ari kuza uyu munsi ariko sinzi ikibazo yagize, hakaba n’undi ukina ku munani tugitegereje ariko sindamenya amazina ye, ku wa 12 turareba abo turaba tumaze gusinyisha kuko itariki ntarengwa yo gusinyisha abakinnyi bashya ni ku wa gatanu tariki 13”.

Kirehe mu myitozo yitegura Amagaju
Kirehe mu myitozo yitegura Amagaju

Umutoza avuga ko abo bakinnyi bashya bagiye gukemura byinshi kuko effectif Kirehe FC yari ifite itari ihagije bikaba n’intandaro yo gutakaza amanota mu mikino bamaze iminsi bakina, kandi bakaba biteguye kwitwara neza mu mikino yo kwishyura.

Nsengiyumva Eric ni myugariro uvuye mu ikipe Intare witeguye gusinya amasezerano muri Kirehe FC
Nsengiyumva Eric ni myugariro uvuye mu ikipe Intare witeguye gusinya amasezerano muri Kirehe FC

Ati “Dukina na AS Kigali byaratugoye kuko hari abakinnyi bane babanzamo tutari dufite, bishatse kuvuga ko iyo myanya itazongera kugira icyuho mu gihe dushaka amanota asimbura ayo twatakaje,twagiraga abakinnyi 23 gusa, ariko ubu turashaka ikipe y’abakinnyi 30”.

Sogonya Hamiss , umutoza wa Kirehe aganira na Kigali Today
Sogonya Hamiss , umutoza wa Kirehe aganira na Kigali Today

Ngo ntiyakora amakosa nk’ayabaye kuri Jimmy Mbaraga

Umutoza yemeza ko abakinnyi bashya bazatangira gukinishwa mu mikino yo kwishyura ati“ntitwakora amakosa y’amakipe akinisha abakinnyi batari ku rutonde nk’uburyo Jimmy Mbaraga akinishwa,t we twubahiriza amategeko ayo makosa ntitwayakora”.

Kirehe FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota12, ku mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona yiteguye kwakira Amagaju FC ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka