Imfabusa zitsinze Rwemarika Félicité mu matora ya FERWAFA

Rwemarika Félicité wiyamamaje ari umwe nyuma y’uko Nzamwita Vincent Degaule bari bahanganye akuyemo kanditatire, atsinzwe n’imfabusa aho mu majwi 52 yatoraga abonye amajwi 13 imfabusa zigira 39.

Nyuma yo gutsindwa kwa Rwemarika, akanama kari kayoboye aya matora kiherereye kanzura ko, aya matora asubikwa, akazasubirwamo mu minsi iri hagati ya 60 na 90.

Hagati aho ubuyobozi bwa FERWAFA bwari busanzweho burangajwe imbere na Nzamwita Vincent Degaule ngo burakomeza kuyiyobora mu nzibacyuho, bunategura amatora nkuko ingingo ya 28 y’amategeko agenga FERWAFA abiteganya.

Nyuma y’amatora Rwemarika yatangaje ko kuba atsinzwe kuri uyu munsi bitamuciye intege, ahubwo azakomeza guharanira iterambere rya Ruhago.

Ati "Gutsindwa si igitangaza, icyo naharaniraga ni impinduka, sinashakaga iriya ntebe cyane, n’iyo ntsindwa uwari kujyaho wese yari kujyana umukoro kugira ngo Football yongere ikundwe, gusa nzakomeza kwiyamamaza mpaka ibyo nshaka bigezweho"

Akomeje agira ati "Kuba naratinyutse ndi umugore kandi hari abagabo babitinye nayo ni intambwe, tuzakomeza guharanira ibyo twiyemeje mpaka bigezweho".

Degaule nawe nyuma y’aya matora avuze ko nubwo yeguye mu bakandida nta bushobozi yari afite bwo guharira mugenzi we ngo ayobore.

Ati " Sinari gutanga amajwi kuko si amafaranga cyangwa ikindi, na Rwemarika ntiyayansabye, n’iyo abikora sinari mfite ubwo bushobozi kuko si ayanjye".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

keretse H.E niyimanukira niho Ireme RYA football riza rishikamye Nyakubahwa President turagusabye urebe icyo ubikoraho abandi babijyamo bareba inyungu zabo dusa # Vincent ubwo nawe arumva

Razard Ndizihiwe yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

Reka ngire icyo nisabira intumwa y’a FIFA Nyakubahwa ,Muzatubwirire Ubuyobozi bwa FIFA KO Imbaga y’a bâ N’y a Rwanda ikunda umupira w’amaguru.none bashake uko batanga ubwisanzure ntakuntu imbaga y’aba N’y a Rwanda yahagararirwa ni mfabusa birababajee.abanya Rwanda hejuru y’a MILIYoNi ????? duhagararirwe n’Abanya Rwanda 13 birababaje cyaneee!FIFA ibyibazeho KBS

Boniface yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

So gd wend aban bato tugiy kubon chance tubonek mur national

t-raww yanditse ku itariki ya: 31-12-2017  →  Musubize

kuki Ferwafa wagirango siya bâ nya Rwanda koko???Reta yarenganuye imbaga y’Abanya Rwanda bakunda sport. ni gute umuntu yegura,agakora amafuti n’kaya Degeule Afande Adorufe arebera ngo nayobore inziba cyuho, Ahubwo natabwe muri yombi.Adorufe kora Gisirikare, ntuteshe agaciro igihugu uwatanze RUSWA n’UWAYIRIYE??????????Mû Rwanda,.,.muri FERWAFA ??????.

Boniface yanditse ku itariki ya: 31-12-2017  →  Musubize

Birakaze kubona imfabusa ziyamamaje uwo munsi zigahita zitsinda umaze amezi yiteguye. mureke izo mpfabusa ziyobore Ferwafa rero! Kdi Rwemarika ntutsimbarare ube umuntu muzima uyoboke impfabusa!

Mutoto wa Munene yanditse ku itariki ya: 31-12-2017  →  Musubize

Nibyiza cyane kubakunzi ba Sport, Vincent Twali tumuhazepe! Ariko uzi kuyoborwa n’umuntu ukoranabi Agatuka Abalegends? Hashimwe abamutahuye imyaka 4 mugahinda nakangari , murakoze kt radio

Muhozi lovisi Antoine yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka