Ishuri Djabel yakuriyemo ryareze Rayon Sports muri Ferwafa

Ikipe ya Rayons Sports ntivuga rumwe na Gatsibo Football Academy,ishuri ry’umupira w’amaguru ryareze umukinnyi Manishimwe Djabel.

Nk’uko bitangazwa n’umutoza akaba anahagarariye iryo shuri Ntirenganya Jean de Dieu ngo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Manishimwe Djabel atarageza imyaka ntiyanatanga indezo ku ikipe y’abana yamureze.

Uyu mutoza avuga ko bakomeje gusaba Rayon Sports kubaha indezo ariko yo ntibikozwe bituma mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 iri shuri ryandikira Ferwafa risaba ko yabasabira Rayon Sports ikabaha indezo.

Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports
Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports

Ntirenganya agira ati”twebwe twatangajwe no kumva Rayon Sports ivuga ko Djabel yazamukiye mu ngimbi zayo kandi ari umwana twirereye barangije bamusinyisha amasezerano yo kubakinira atarageza imyaka 18 kuko yari afite 16
Ubwo rero twandikiye Ferwafa ngo iturenganure ,ibandikira ibaruwa vuba aha hashize ibasaba ko batureba ngo twumvikane none n’ubu baranze”

N’ubwo uyu mugabo atadutangarije indezo bifuza uko ingana,ariko hari amakuru avuga ko ngo Gatsibo Football Academy yifuza ko Rayon sports yabaha miliyoni ebyiri z’Amanyarwanda nk’indezo cyangwa ntizamugurishe ahandi atari bo bamwigurishirije.

Ferwafa nayo yemeje ko yandikiye Rayons Sports iyisaba ko bakwegera abareze Djabel kugira ngo barangize ikibazo mu mahoro nk’uko Umunyamabanga wayo Uwamahoro Latifah yabidutangarije.

Ikipe ya Rayon Sports nayo yemereye Kigali Today ko ibaruwa bandikiwe na Ferwafa ibasaba kumvikana na Gatsibo Football Academy bayibonye ariko bo ngo nta makosa bishinja kuko bavuga ko batanze indezo mu ikipe y’Isonga aho bavuga ko bakuye uwo mukinnyi.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yagize ati ”Bizaterwa nyine n’icyo amategeko avuga ndetse no kureba niba nta ndezo twatanze aho twamukuye,twe twishyuye indezo mu Isonga numva nta kindi,ari mu bakinnyi bavuye mu Isonga na Sec Academy ntitwabatwaye gutya rero ntacyo twishyuye.

Manishimwe Djabel yujuje imyaka 19 muri uyu mwaka wa 2017 kuko yavutse muri 1998, akaba yarasinye amasezerano ya mbere muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2014-2015 ubwo yavaga mu Isonga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese biremewe kugurisha umuntu amafaranga koko?

Babui yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Nawearamerakimwena Emmanul Manishimwe

Vtmb yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Rayon nitange indezo niba ntayo bafite babwire mukeba abaguze ariko icyo kibazo kive mu nzira

Pusi yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ariko , ibi bintu bigira amategeko abigenga? Niba ahari akurikizwe. Niba ntayo buvimvikane. Gusa FERWAFA igomba kubitekerezaho kuko bizahora bitera amahane. Kandi izi za ACADEMY ziravunika cyane, barirya bakimara, final ntibagire icyo basarura.

GGG yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka