Ijabo Ryawe Rwanda ryakiriye Excellence Sports Academy yo muri Oman

Intumwa ziturutse mu ihuriro ry’ibigo bygisha abana umupira w’amaguru muri Oman, zageze mu Rwanda aho zije mu biganiro byo guteza imbere umupira w’abana mu Rwanda

Izi ntumwa zageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, zikaba ziyobowe na Said Nasser Abdullah Al Kindi, Umuyobozi wa Excellence Sports Academy, zikazamara iminsi itanu mu Rwanda basura ibikorwa bifite aho bihuriye n’iterambere ry’umupira w’abana mu Rwanda.

Izi ntumwa ziturutse Oman zakiriwe n'Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda
Izi ntumwa ziturutse Oman zakiriwe n’Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda

Bakigera mu Rwanda, bakiriwe na Sheikh Habimana Hamdan uyobora Ijabo Ryawe Rwanda, ari naryo ryagize uruhare ngo iri tsinda rize mu Rwanda, aho nawe yaherukaga kugirira uruzinduko muri Oman.

Ngo bishimiye kuba bageze bwa mbere muri Afurika, no mu Rwanda muri rusange
Ngo bishimiye kuba bageze bwa mbere muri Afurika, no mu Rwanda muri rusange

Said Nasser Abdullah Al Kindi uyobora Excellence Sports Academy, yatangarije itangazamakuru ko intego z’urugendo rwabo ari ukuganira n’abafite inshingano zo kuzamura umupira w’abana mu Rwanda, bakanaganira uko bafatanya mu kuwuteza imbere.

Yagize ati " Ni ubwa mbere ngeze muri Afurika, byanshimishije cyane, impamvu yatunzanye ni ukugirana ibiganiro na Ijabo ryawe Rwanda, tuzasura amshuri atandukanye yigisha umupira w’amaguru abana, nyuma tukazareba uko tuzafatanya"

Said Nasser Abdullah Al Kindi uyobora Excellence Sports Academy
Said Nasser Abdullah Al Kindi uyobora Excellence Sports Academy

Ku ruhande rwa Sheikh Habimana Hamdan uyobora Ijabo Ryawe Rwanda , yatangaje ko izi intumwa zaje ziri mubo yari yasuye ubwo aheruka muri kiriya gihugu, atangaza ko icyo bazitegerejeho ari ibijyanye n’inkunga mu bikorwa remezo

Sheikh Habimana Hamdan aganira n'itangazamakuru
Sheikh Habimana Hamdan aganira n’itangazamakuru

"Oman si igihugu cyateye imbere mu mupira w’amaguru, ahubwo ni igihugu gifite ubushobozi haba mu bikorwa remezo, icyo tubategerejeho si izo mpano kuko mu Rwanda zirahari, tubakeneyeho ubufatanyabikorwa burimo ibikoresho n’andi mikoro kuko barayaturusha"

Bakigera i Kanombe bakirwa n'abandi banyamuryango ba Ijabo Ryawe Rwanda
Bakigera i Kanombe bakirwa n’abandi banyamuryango ba Ijabo Ryawe Rwanda
Said Nasser Abdullah Al Kindi aganira na Sheikh Habimana Hamdan
Said Nasser Abdullah Al Kindi aganira na Sheikh Habimana Hamdan

Usibye Said Nasser Abdullah Al Kindi wari ubayobowe iri tsinda ryaje rigizwe n’abandi banyamuryango ba Excellence Sports Academy barimo Abdul Rahim Sleyim Salmeen Al Hajri, Sulaiman Khamis Salim Al Obaidani ndetse na Majid Sulaiman Salim Al Wahaibi.

Kuri uyu wa mbere izi ntumwa zanasuye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, aho bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’iri shyirahamwe Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène.

Uyu munsi basuye FERWAFA
Uyu munsi basuye FERWAFA
Bagiranye ibiganiro n'umuyobozi wa FERWAFA
Bagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FERWAFA

Kuri uyu wa Gatatu, bazakomeza uruzinduko rwabo basura yuma y’aho bazasura ibigo byigisha abana umupira w’amaguru by’i Musanze na Rubavu, tariki 26/4/2018 bazasura ibigo byo mu ntara y’Amajyepfo, tariki 27/04/2018 badsure ibigo byo mu mujyi wa Kigali, bakasoza uruzinduko ku wa Gatandatu tariki 28/04/2018

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka