Hatangajwe abazasifura imikino mpuzamahanga Rayon Sports na APR zizakina

Abasifuzi bakomoka Uganda na Tanzania ni bo bazasifurira ikipe ya Rayon Sports umukino ubanza n’uwo kwishyura, mu gihe abanya-Ethiopia na Kenya bazasifurira APR Fc

Guhera tariki ya 09 na 11/02/2018 ni bwo hazakinwa imikino ya mbere y’igikombe cya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, aho imikino ibanza Rayon Sports izasifurirwa n’abasifuzi b’abanya-Uganda, naho APR Fc ikazasifurirwa n’abanya-Ethiopia.

Iyi ni gahunda y’abasifuzi bazasifurira amakipe y’u Rwanda

Rayon Sports vs Lydia Ludic Burundi (Umukino ubanza kuri Stade Amahoro)

Umusifuzi wo hagati: Alex Muhabi (Uganda)
Abasifuzi bo ku ruhande: Lee OKELLO (Uganda) na Ronald KATENYA (Uganda)
Umusifuzi wa kane: Brian Nsubuga MIIRO (Uganda)
Komiseri w’umukino: Onias Felix Tangawarima (Zimbabwe)

JPEG - 117.5 kb
Alex Muhabi azaba yongera guhura na Yassin Mugume yahoze asifurira muri Shampiona ya Uganda

Uyu Alex Muhabi uzasifura Rayon Sports hagati, yari umusifuzi wa kane ku mukino Amavubi yatsinzemo Tanzania muri CECAFA iheruka, mu gihe uyu Ronald Katenya we yasifuye ku ruhande, Muhabi kandi yanasifuye hagati umukino u Rwanda rwanganyiemo na Libya muri CECAFA.

Lydia Ludic Burundi Académic vs Rayon Sports (Umukino wo kwishyura I Burundi)

Umusifuzi wo hagati: Mfaume Ali Nassoro (Tanzania)
Abasifuzi bo ku ruhande: Frank John Komba (Tanzania) na Soud Iddi LILA (Tanzania)
Umusifuzi wa kane: Israel OMUSINGI NJUNWA MUJUNI (Tanzania)
Komiseri w’umukino: Gladmore Muzambi (Zimbabwe)

Tariki 11/02/2018: APR FC (Rwanda) vs Anse Réunion FC (Seychelles)

Umusifuzi wo hagati: Lemma NIGUSSIE (Ethiopia)
Abasifuzi bo ku ruhande: Kindie MUSSIE (Ethiopia) na Temesgin SAMUEL ATANGO (Ethiopia)
Umusifuzi wa kane: Tewodros MITIKU (Ethiopia)
Komiseri w’umukino: Sylvester KIRWA (Kenya)

Umukino wo kwishyura: tariki 20 cg 21/02/2018 Anse Réunion FC (Seychelles) vs APR FC (Rwanda)

Umusifuzi wo hagati: Anthony OGWAYO (Kenya)
Abasifuzi bo ku ruhande: Oliver ODHIAMBO (Kenya) na Stephen YIEMBE (Kenya)
Umusifuzi wa kane: Israel Lemayian MPAIMA (Kenya)
Komiseri w’umukino: Simphiwe Brian Xaba (South Africa)

Ku rundi ruhande Abanyarwanda bazasifura indi mikino
:

CAF Champions League
JKU SC (Zanzibar) vs Zesco United FC (Zambia) tariki 10/02/2018 16H00, ZANZIBAR TOWN/AMAAN
Umusifuzi wo hagati: Jean Claude ISHIMWE
Abasifuzi bo ku ruhande: Theogene NDAGIJIMANA Rwanda na Ambroise HAKIZIMANA (Rwanda)
Umusifuzi wa kane: Ruzindana Nsoro (Rwanda)
Komiseri w’umukino: Salemane John Phafane (Lesotho)

JPEG - 313.6 kb
Ishimwe Claude uri hagati, nawe azayobora umukino muri Zanzibar

CAF Confederartion Cup

OLYMPIC STAR F.C (Burundi) vs Etoile Filante de Ouagadougou (Burkina Faso), 10.2.2018 15H00, Bujumbura/Stade Prince Louis Rwagasore

JPEG - 213.7 kb
Twagirumukiza Abdul azayobora umukino i Burundi

Umusifuzi wo hagati: Abdoul Karim TWAGIRAMUKIZA (Rwanda)
Abasifuzi bo ku ruhande: Raymond Nonati BWILIZA na Zephanie NIYONKURU
Umusifuzi wa kane: Samuel UWIKUNDA
Komiseri w’umukino: Fathi Douga Ahmat (TChad)

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka