Gahunda ya Rayon Sports yo kujya Tanzania yamaze gusubikwa

Irushanwa ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwitabira ryari riteganyijwe kubera muri Tanzania guhera mu kwezi gutaha ryamaze gusubikwa

Nk’uko byari byatangajwe ko muri Tanzania hagomba kubera irushanwa rigomba guhuza amakipe akomeye muri aka karere, ndetse tukanabihamirizwa n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports ko babonye ubutumire ndetse bakanemera kwitabira, ubu irushanwa bagombaga kwitabira ryimuwe.

Rayon Sports ntikitabiriye amarushanwa yagombaga kubera muri Tanzania
Rayon Sports ntikitabiriye amarushanwa yagombaga kubera muri Tanzania

Nk’uko tumaze kubitangarizwa na Gakwaya Olivier ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aya marushanwa yamaze gusubikwa,aho imwe mu mpamvu nyamukuru ari amakipe yo muri Tanzania atiteguye neza kwitabira aya marushanwa, akaba azakinwa muri Nyakanga 2017 nihatagira izindi mpinduka zibamo.

Iri rushanwa umwaka ushize ryari ryabereye mu Rwanda
Iri rushanwa umwaka ushize ryari ryabereye mu Rwanda

Iri rushanwa ryari ryateguwe na Star Times ryari kuzabera muri Tanzania kuva taliki 16 Ukuboza kugeza 23 Ukuboza 2016, aho umwaka ushize ryari ryanereye mu Rwanda rikegukanwa na AS Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

EEE. Byarayifashije kuko ubu imaze gukina imikino igera ku 7 ntagitego irinzizwa ikaba arinayo iyoboye champion.nikomereze aho tuyirinyuma!

Utazirubanda jean d Dieu yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

Nibyizakukogikundiroyacu iraruhutse nigaruke tubedukwakwanyamuri chapiona

Emmanul zibandabahire yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

nibyiza kuko ikipe yacu iruhutse gukora cyane ihaye umwanya champion. kd bizagabanya nibirarane bitegurwa kumpamv zindi mikino. rayon sport ok tsina rusum tukurinyuma.

Emmanuel Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

biratuma championa.ikomezaneza

arma olivier yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka