FERWAFA yimuye imikino ya Shampiyona kubera ubunani.

Umunsi mukuru w’ubunani uzizihizwa ku cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017 utumye shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere yigizwa imbere ho umunsi umwe.

Iyi shampiyona igeze ku munsi wayo wa 11 yagombaga kuzakinwa ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ariko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahisemo kuyimurira yose ku wa Gatanu tariki ya 30 ukuboza 2016.

APR ya kabiri ku rutonde rwa Shampiona irerekeza i Rusizi
APR ya kabiri ku rutonde rwa Shampiona irerekeza i Rusizi

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Latifah Uwamahoro ubwo yaganiraga na Kigali Today yavuze ko iyi mikino yigijwe imbere kugira ngo abakinnyi, abatoza n’abafana bazabone uko bitegura umunsi mukuru w’ubunani neza.

Yagize ati ”Imikino yigijwe imbere kubera ubunani kuko uwo munsi wizihizwa cyane twahisemo korohereza abafana, abakinnyi n’abatoza kuwitegura kuko abayobozi b’amakipe bagiranye inama na Ferwafa bagasaba ko imikino yari kuzaba tariki ya 31/12/2016 yaba tariki ya 30/12/2016 kugirango bitegure ubunani, ni yo mpamvu twubahirije ubusabe bwabo”

Abafana ba Kirehe biteguye kureba Rayon Sports
Abafana ba Kirehe biteguye kureba Rayon Sports

Kugeza ku munsi wa 10 wa Shampiyona ikipe ikiza imbere ni Rayon Sports n’amanota 26 igakurikirwa na APR ifite amanota 24.

Rayon Sports ubu ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiona
Rayon Sports ubu ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiona

Uretse imikino yo mu cyiciro cya mbere yimuwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri izaba igeze ku munsi wa 7 nayo izakinwa ku wa Gatanu mu gihe nayo yagombaga gukinwa ku wa Gatandatu.

Dore imikino iteganyijwe y’umunsi wa 11

Ku wa Gatanu tariki ya 30 ukuboza 2016

Mukura VS vs Amagaju Fc (Stade Huye)
Sunrise Fc vs Gicumbi Fc (Nyagatare)
Marines Fc vs Pepiniere Fc (Stade Umuganda)
AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali)
Espoir Fc vs APR Fc (Rusizi)
Musanze Fc vs Bugesera Fc (Nyakinama)
Police Fc vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro)
Kirehe Fc vs Rayon Sports (Kirehe)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka