Byumvuhore yaririmbiye indirimbo Rayon Sports kubera gukorwa ku mutima

Umuhanzi wamenyekanye cyane hambere Byumvuhore Jean Baptiste, avuga ko yahimbiye indirimbo RayonSport nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubumwe Abanyarwanda bari bagaragaje.

Iyi ndirimbo yitwa “Bakunda Rayon” yayihimbye mu mwaka w’1994, ubwo Jenoside yari yegereje kuba hari umwuka mubi cyane cyane ushingiye ku moko, nyamara nyuma y’intsinzi Rayon yari yaboneye ku ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani, ngo yatunguwe no kubona ukuntu Abanyarwanda batitaye ku moko bahoberanye bakongera bagasabana, ibintu ngo byari bimaze igihe bitagaragara.

Byumvuhore ngo yatunguwe no kubona abanyarwanda bahoberana mu bihe bikomeye kubera football
Byumvuhore ngo yatunguwe no kubona abanyarwanda bahoberana mu bihe bikomeye kubera football

Ibi ngo byatumye ahita atekereza icyatuma abafana bazagenda bishimye bagiye ku gice gikurikiraho bakagenda baririmba, ndetse ngo yumvaga kuri we bishobora kuba intangiriro y’urukundo rw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Icyo gihe byari bikomeye abanyarwanda ntibari bishimye nyamara Rayon imaze gutsinda ikipe y’amahanga, Abanyarwanda mu ngeri zose barahoberanye, batitaye ku moko yabo, ibintu byankoze ku mutima ntekereza icyatuma bazajya gukina baririmba bishimye n’ubwo ibintu by’umupira ntabijyagamo cyane”.

Byumvuhore avuga ko nubwo Abanyarwanda icyo gihe bahoberanye bakaba umwe bitamaze kabiri kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira hadashize iminsi, byaje bishimangira ko amacakubiri yari amaze gucengera ku buryo bukomeye mu Banyarwanda.

Muri iyi ndirimbo Byumvuhore avugamo amagambo agira ati “Bakunda Rayon na yo ikabakunda ibereka umukino ushimisha haba mu Rwanda ndetse n’imahanga n’ubundi uwakunda yakunda Rayon”.

Akomeza agira ati “Iyo Abanyamahanga bageze mu Rwanda bakunda Rayon, abakerarurendo bageze i Rwanda bakunda Rayon… abana, abasore, abakecuru n’abasaza bakunda Rayon... bayikundira y’uko itagira umwaga ibereka umukino ushimisha, n’ubundi uwakunda yakunda Rayon…”.

Byumvuhore Jean Baptiste ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda bakamamara, mu ndirimbo zabo nka Bibananiza iki, Fora isi ariko, Abana b’i Gatagara, Bakunda Rayon n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndikubabaza Igihe Rayon Sport Izakinira Shampion

Iragena Enock yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka